skol
fortebet

Drone ya Ukraine yakubise ku nyubako rwagati i Moscow

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indege nto y’intambara itarimo umupilote (drone) yakubise ku nyubako irimo kubakwa rwagati mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’umuyobozi (mayor) w’uwo mujyi Sergei Sobyanin.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yongeyeho ko ubwirinzi bwo mu kirere bwanahanuye drone ebyiri mu turere twa Mozhaisk na Khimki two mu gace ka Moscow.

Nta makuru ahari y’abapfuye cyangwa abakomeretse kandi ntibiramenyekana uwagabye icyo gitero.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko ari "irindi gerageza ry’ubutegetsi bw’i Kyiv ryo gukora igitero cy’iterabwoba."

Ubusanzwe Ukraine ntijya igira icyo itangaza ku wagabye ibitero by’imbere ku butaka bw’Uburusiya.

Ingendo z’indege zose ziva cyangwa zijya ku bibuga by’indege by’i Moscow zahagaritswe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ingamba nk’iyo yakomeje gufatwa mu minsi ya vuba aha ishize.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko ryabaye ijoro rya gatandatu ryikurikiranya ry’ibitero byo mu kirere ku karere k’umurwa mukuru w’Uburusiya.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko iyo drone yakubise ku nyubako y’ubucuruzi irimo kubakwa izwi nk’inyubako ya Moscow City, yaburijwemo n’ubwirinzi bw’intambara bwo mu ikoranabuhanga.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko iyo drone yadigadize (yataye umurongo) igakubita ku nyubako.

’Mayor’ wa Moscow yavuze ko amadirishya menshi yamenetse ku nyubako ebyiri z’amagorofa atanu ziteganye n’iyo nyubako, kandi ko abakora mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse barimo kugenzura ako gace.

Mu gusubiza ku makuru y’izo drone zahanuwe, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko Amerika idashishikariza ibitero bya drone imbere mu Buruusiya.

Abategetsi bo muri Amerika bongeyeho ko ari Ukraine bireba gufata icyemezo cy’ukuntu yirwanaho, kandi ko Uburusiya bushobora gusoza intambara igihe icyo ari cyo cyose mu gukura ingabo zabwo mu muturanyi wabwo Ukraine.

No mu ijoro ryacyeye, abategetsi bavuze ko abakecuru babiri n’umusaza umwe - b’imyaka iri hagati ya 63 na 88 - biciwe mu gitero cy’igisasu cy’imbunda ya rutura y’Uburusiya hafi y’umujyi wa Lyman mu burasirazuba bwa Ukraine.

Bari bicaye ku ntebe irambuye mu cyaro cya Torske ubwo icyo gisasu cyahagwaga. Ako gace kari hafi yo ku rugamba kandi karaswaho mu buryo buhoraho.

Ibirego by’ibitero bya drone imbere mu Burusiya mu mezi ashize byarushijeho kwiyongera.

Ku wa kabiri, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yahanuye drone ebyiri hejuru y’akarere ka Moscow, ndetse ko izindi drone ebyiri zahanuriwe hejuru y’akarere ka Bryansk hafi y’umupaka na Ukraine.

’Mayor’ Sobyanin yavuze ko ubwirinzi bw’ikirere bw’Uburusiya bwahanuye drone ebyiri mu burengerazuba bw’umurwa mukuru mu turere twa Krasnogorsk na Chastsy. Nta bantu bakomeretse batangajwe.

Minisiteri y’ingabo yanavuze ko indege y’intambara y’Uburusiya ku wa kabiri yashwanyaguje ubwato bwa Ukraine bukora ubutasi bwari mu nyanja y’umukara (Black Sea), bwari burimo kwegera ibigo by’Uburusiya bitunganya gaze (gas).

Ukraine ntiyigeze yigamba ibitero bya drone byo ku wa kabiri - ariko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky mbere yavuze ko ibitero ku butaka bw’Uburusiya ari "igikorwa kigomba kubaho byanze bikunze, cya karemano kandi kirimo gushyira mu gaciro rwose".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa