skol
fortebet

Drone z’Uburusiya zarashe zitwika ububiko bw’ibinyampeke bwa Ukraine

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igitero cy’Uburusiya cy’indege nto zitarimo umupilote (drone) cyakubise ku bubiko bwo ku cyambu cya Izmail cya Ukraine kiri ku ruzi rwa Danube, mu ntera ngufi uvuye muri Romania.

Sponsored Ad

Romania ni kimwe mu bihugu bigize umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).

Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yavuze ko asanseri (ascenseur/elevator) ikoreshwa mu gupakira ibinyampeke yangiritse muri icyo gitero cyo mu ijoro ryacyeye.

Uburusiya bwatangiye kurasa ku byambu bya Ukraine nyuma yuko bwikuye mu masezerano y’umuryango w’abibumbye yatumaga ibyo bihugu byombi byohereza mu mahanga mu mutekano ibinyampeke binyujijwe mu nyanja y’umukara (Black Sea).

Videwo, yafatiwe ku ruhande rwa Romania rwo ku ruzi rwa Danube, ku ntera ya kilometero hafi 3 uvuye aho, yerekanye ikigero cy’iyo nkongi y’umuriro.

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko nijoro drone z’Uburusiya zari zirimo kwerekeza ku ruzi rwa Danube, aho Ukraine ifite ibyambu bibiri, Izmail na Reni.

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko mu ijoro ryacyeye Uburusiya bwohereje drone zirenga 10 ku murwa mukuru Kyiv.

Abategetsi bavuze ko zose zashwanyagujwe n’ubwirinzi bwo guhanura indege ariko ko inyubako nyinshi zidatuwemo n’abantu zangijwe n’ibisigazwa by’izo drone ubwo byagwaga.

Kugeza ubu Uburusiya nta cyo bwari bwatangaza ku mugaragaro kuri ibyo bitero byatangajwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa