skol
fortebet

EACRF yavuze ku musirikare wayo wiciwe mu mirwano n’inyeshyamba muri RDC

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wa Kenya wo mu ngabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba (EACRF) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yabwiye BBC ko uwo musirikare yapfuye ku wa kabiri mu mirwano hagati y’ingabo za EACRF n’inyeshyamba za M23 yabereye mu gace ka Kibumba.

Abategetsi ba Kenya nta cyo bahise babitangazaho.

Mu itangazo, EACRF yavuze ko uwo musirikare wa Kenya yakomeretse bimuviramo urupfu aho yari yashyizwe mu kazi i Kanyamahoro, hafi y’i Kibumba, kuri kilometero 15 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Goma.

EACRF yavuze ko hatangiye amaperereza ngo hamenyekane uko ibyo byabaye, inasaba ko agahenge gasubiraho hagati y’ingabo za leta na M23.

EACRF yanavuze ko igishishikajwe no kurinda abasivile nkuko biri mu nshingano yazo.

Uru ni rwo rupfu rwa mbere rutangajwe mu basirikare ba Kenya bari mu ngabo za EACRF kuva bajya muri ubwo butumwa mu mwaka ushize.

Itangazo ry’ingabo za DR Congo (FARDC) ryamaganye ubwo bwicanyi, ribwegeka kuri M23.

Iryo tangazo rivuga ko izo nyeshyamba zarashishije imbunda ya ’mortier’ (mortar) zerekeza ku birindiro by’ingabo za EACRF.

Abatanze amakuru bahakanye ibyari byatangajwe mbere byuko uwo musirikare wa Kenya yiciwe mu mutego (ambush), bavuga ko yishwe n’igisasu cyayobye cyarashwe na ’mortier’.

FARDC yavuze ko icyo gitero cyari kigamije "gutuma habaho ukutumvikana" hagati ya FARDC n’ingabo za EACRF.

Inyeshyamba za M23 ntizahise zigira icyo zitangaza kuri ibyo zishinjwa, ariko zasohoye itangazo zishinja ingabo za leta kurenga ku gahenge, ndetse zivuga ko zamaganye ibitero bikomeje bya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta, birimo n’igitero cy’i Kibumba ku basirikare ba Kenya bo mu ngabo za EACRF.

Mu bice bimwe by’intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa DR Congo, imirwano yongeye kubura mu bihe bya vuba aha bishize hagati y’inyeshyamba za M23 n’urugaga rw’imitwe yitwaje intwaro y’ubwirinzi ishyigikiye leta ruzwi nka Wazalendo, nyuma y’amezi atandatu hari agahenge.

Ingabo za EACRF zikomeje kunengwa bikomeye na leta ya DR Congo kubera kunanirwa guhagarika urugomo mu burasirazuba bw’igihugu.

Leta ya DR Congo yavuze ko itazongerera igihe ubutumwa bw’ingabo za EACRF, cyitezwe kurangira mu Kuboza (12) uyu mwaka.

Kenya yatanze abasirikare barenga 1,000 muri ubwo butumwa, burimo n’abasirikare b’u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa