skol
fortebet

Esipanye: Abasirikare babashije kurokora mu Nyanja y’Atlantika Abimukira 86

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyanja y’Atlantika Abasirikare barwanira mu mazi ba Espipanye bohereje indege n’ubwato gushakisha ubwato bw’abarobyi baturuka muri Senegali, bwarimo abimukira bagera muri 200 baburiwe irengero.

Sponsored Ad

Iyo ndege yabonye ubwato mu bilometero 114 mu majyepfo y’ikirwa cya Gran Canaria, abatabazi babanza gukeka ko ari ubwato bwari bwaburiwe irengero.

Cyakora umuvugizi w’izo ngabo nyuma yaje kuvuga ko abo babonye ari abantu 86. Avuga ko andi maperereza ariyo yonyine yakwerekana aho bwari bwaturutse.

Umuryango utabara abimukira, Walking Borders, ku cyumweru wari wavuze ko ubwato bw’abarobyi bwarimo abantu bagera muri 200 n’ubundi bwato bubiri, bumwe butwaye abantu bagera muri 65 ubundi butwaye abari hagati ya 50 na 60, bwose bwaburiwe irengero hashize ibyumweru bigera muri bibiri. Ni ukuva buvuye muri Senegali bugerageza kugera muri Esipanye.

Helena Maleno wo mu muryango Walking Borders, ejo kuwa mbere yavuze ko imiryango y’abimukira byibura 300 bari bari mu bwato butatu, nta makuru mashya ifite y’aho abantu bayo baherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa