skol
fortebet

Ethiopia: Haravugwa imirwano hagati y’igisirikare n’umutwe wagifashije kurwanya TPLF

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Ethiopia zahanganye n’abarwanyi bo mu mutwe witwaje intwaro mu karere ka Amhara, mu bushyamirane bushobora gufata intera hagati y’abahoze ari abafatanyabikorwa barwanya inyeshyamba zo muri Tigray. Abantu basaga 10 bakomerekeye muri iyi mirwano.

Sponsored Ad

Fano, umutwe witwara gisirikare udafite imiterere y’ubuyobozi yemewe, washyigikiye ingabo za leta mu ntambara yamaze imyaka ibiri, mu ntara baturanye ya Tigray, yarangiye mu Gushyingo gushize. Ariko umubano wifashe nabi kubera ibyo bamwe mu karere bavuga ko ari ukwirengagiza kwa leta umutekano wa Amhara.

Ku wa Kabiri no kuri uyu wa Gatatu, abarwanyi ba Fano n’ingabo za Ethiopia (ENDF) barwaniye hafi ya Debre Tabor, nk’uko umuganga w’ibitaro byo muri uyu mujyi n’umupolisi babitangarije Reuters. Bombi basabye ko amazina yabo atatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo.

Abavugizi ba Guverinoma ya Ethiopia n’ubuyobozi bw’Intara ya Amhara kuri uyu wa Gatatu ntibigeze basubiza icyifuzo cyo kugira icyo batangaza kuri aya makuru.

Gusa, umuganga yavuze ko ibitaro byakiriye abantu batatu bafite ibikomere bikomeye n’abandi 10 bakomeretse byoroheje, harimo abafite ibikomere byatewe n’amasasu n’intwaro ziremereye.

Muganga ati: "Imirwano yakomeje uyu munsi mu nkengero z’umujyi", akomeza avuga ko umuhanda ujya Debre Tabor wafunzwe. "Abakomeretse baza n’amaguru."

Ku wa Kabiri mu gitondo, habaye imirwano hanze y’umujyi wa Kobo, ariko ibintu byari bituje kuri uyu wa Gatatu, nk’uko abaturage babiri ba Kobo babitangarije Reuters.

Amakuru aturuka mu badipolomate, batifuje ko amazina yabo atangazwa, avuga ko imirwano yatangiye mu minsi ishize ubwo igisirikare cyatangiraga igikorwa cyo kwirukana abarwanyi ba Fano muri Kobo no mu tundi turere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa