skol
fortebet

FARDC n’Abasirikare ba Sudani y’Epfo bakozanyijeho ku mupaka muri Haut-Uele

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wejo hashize tariki ya 10 Nzeri, mu Ntara ya Haut-Uele, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zakozanyijeho n’ingabo za Sudani y’Epfo.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’inzego z’umutekano zifashishije ibiro Ntaramakuru bya Congo,byavuze ko gushyamirana byatangiye ubwo Ingabo za Sudani y’Epfo zari zikurikiranye inyeshyamba za NAFSA mu gace ka Waliwa ko muri Sheferi ya Logo Bagela ho muri Teritoire ya Faradje, ku mupaka uhuza ibigu byombi

“Ingabo za Congo zbashije gusubiza inyuma ingabo za Sudani y’Epfo zisubira hakurya y’umupaka.

Nta nkomere cyangwa abahasize ubuzima ku ruhande rwa RDC, ariko abo bari bahanganye bo batakaje benshi abandi barakomereka.

Bose basubijwe mu gihugu bakomokamo kandi ituze ryagarutse ”, ibi bikaba byavuzwe na Captain Yuma Kisher, umuvugizi w’ingabo muri Uele.

Umuvugizi w’ingabo muri kariya gace yasobanuye ko atari ikibazo cy’imirwano hagati ya FARDC n’ingabo za Sudani y’Epfo ahubwo ko ari ugukurikirana, kuva ku wa Gatandatu inyeshyamba za NASFA kw’ingabo za Sudani y’Epfo i Waliwa, muri Sheferi ya Logo Bagela muri Sheferi ya Faradje mu Ntara ya Haut-Uele, kwateje urujijo hakabaho gukozanyaho.

Kuva mu mwaka wa 2020, bivugwa ko ingabo za Sudani y’Epfo zagiye zikorera ibikorwa inshuro nyinshi ku butaka bwa Congo. Sosiyete sivile muri iyi ntara isobanura ko uko gucengera kw’izi ngabo za Sudani y’Epfo guterwa no kuba Leta itagenzura umupaka uhuza DRC na Sudani y’Epfo. Irasaba ko hakongerwa ubugenzuzi bwa gisirikare ku mipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa