skol
fortebet

FARDC na M23 bananiwe kumvikana ku washoje intambara akica agahenge kasabwe na US

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu matangazo akomeje gucicikana ku rukuta rwa X, Ingabo za RDC zitwa FARDC zikomeje guterana amagambo na M23 bashinjanya kurenga ku mabwiriza ya US yo guhagarka intambara.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa FARDC yatangaje ko M23 yarenze ku masezerano bagiranye ikagaba ibitero ndetse akanabamenyesha ko nibakomeza nabo ubwabo baratangira kwirwanaho.

Iri tangazo kandi rije rikurikira iry’umuvugizi wa M23 yashyize hanze kuwa 24 Ukuboza 2023, atanganza ko ingabo za leta ya Congo hamwe n’abo bafatanyije ko barenze ku gahenge bari bahanye bongera kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba ndetse akanemeza ko nibikomeza gutyo nabo bazirwanaho uko bishoboka.

Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume wa FARDC yagize ati: “ Inyeshyamba za M23 bakomeje kurenga ku mabwiriza yo guhagarika intambara. Buri munsi bakora iterabwoba bakagaba ibitero ahari Ingabo zikunda igihugu (Wazalendo).”

Guillaume, yakomeje avuga ko kandi “Ibyasabwe n’Amerika babirenzeho, ikindi Ingabo z’u Rwanda, zinjira k’u butaka bwa Congo buri munsi. Reka tubabwire ko tutazakomeza guceceka tugiye kugira icyo dukora.”

Intambara hagati y’izi mpande zombi irakomeje ari nako abaturage bakomeje guta ibyabo ku bwinshi.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, dusoje ahagana kuwa Kabiri, nibwo ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden, wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwasabye impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi cumi n’ine (14).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa