skol
fortebet

FARDC yihakanye gukorana n’abacancuro b’itsinda Wagner ishinjwa na M23

Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibivugwa ko abacancuro ba Wagner Group yo mu Burusiya barimo gufatanya n’ingabo za DR Congo ku rugamba zirwana na M23 birakomeza kwiyongera, ingabo za DR Congo zirahakana gukorana n’abo bacancuro.
Imirwano imaze igihe kirenga umwaka muri Kivu ya ruguru, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru, ntirarangira nubwo bwose ibihugu by’akarere byashyize umuhate mu gushaka amahoro.
Abarwanyi ba M23 ubu baravuga ko ingabo za DR Congo (FARDC) zazanye abacancuro ba Wagner Group yo mu Burusiya, hamwe (...)

Sponsored Ad

Ibivugwa ko abacancuro ba Wagner Group yo mu Burusiya barimo gufatanya n’ingabo za DR Congo ku rugamba zirwana na M23 birakomeza kwiyongera, ingabo za DR Congo zirahakana gukorana n’abo bacancuro.

Imirwano imaze igihe kirenga umwaka muri Kivu ya ruguru, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru, ntirarangira nubwo bwose ibihugu by’akarere byashyize umuhate mu gushaka amahoro.

Abarwanyi ba M23 ubu baravuga ko ingabo za DR Congo (FARDC) zazanye abacancuro ba Wagner Group yo mu Burusiya, hamwe n’abandi, kubafasha urwo rugamba.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyemeza ko mu mujyi wa Goma muri iki gihe “hari gukorera abahoze ari abarwanyi b’Abasoviyeti”, n’abandi bacancuro.

Umuvugizi wa M23 avuga ko mu cyumweru gishize ku ngerero zo mu majyaruguru ya Rutshuru barwanye n’abarimo abarwanyi ba Wagner.

Umuvigizi w’igisirikare cya DR Congo we yahakanye ko bakorana n’abacancuro ba Wagner.

Usibye Ukraine, aho Wagner yabonetse bwa mbere, Syria na Venezuela, abacancuro ba Wagner bakorera cyangwa se bakoreye mu bihugu bigera kuri birindwi bya Africa.

Wagner Group ni bande?

Ni kompanyi yigenga ya servisi za gisirikare yo mu Burusiya ikuriwe na Yevgeny Prigozhin, umuherwe w’umwizerwa wa hafi wa Perezida Vladimir Putin.

Tracey German, umwalimu ku makimbirane n’umutekano muri King’s College London avuga ko Wagner yabonetse bwa mu 2014 ubwo Uburusiya bwafataga umwigimbakirwa wa Crimea wari uwa Ukraine.

Madamu Tracey ati: "Abacancuro bayo bikekwa ko ari bamwe muri ba ‘bagabo bato b’icyatsi kibisi’ bafashe ako gace.”

Icukumbura rya BBC ryo mu 2021 kuri Wagner Group ryagaragaje uruhare rw’umugabo w’imyaka 51 wahoze mu gisirikare cy’Uburusiya, Dmitri Utkin. Bikekwa ko ari we washinze Wagner akanayiha iryo zina – ryari irye bamuhamagara mu marenga ya gisirikare.

Utkin wahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, yarwanye intambara zo muri Ceceniya, kandi yageze ku ipeti rya lieutenant colonel muri GRU, ishami ry’ubutasi bwa gisirikare mu Burusiya.

Bamwe bavuga ko GRU ariyo mu ibanga iha inkunga ikanagenzura ibikorwa bya Wagner Group.

Ubutegetsi bwa Kremlin bwahakanye ko hari aho buhuriye na Wagner Group.

Icukumbura rya BBC ryerekana ihuriro rya Utkin n’iri tsinda hamwe na Yevgeny Prigozhin urikuriye, uyu azwi ku izina ry’“umutetsi wa Putin” – waryiswe kuko yazamutse mu nzego avuye ku kuba yari ashinzwe kugaburira no kwita kuri Kremlin, ibiro bya perezida w’Uburusiya.

Abacancuro ba Wagner Group bafite ikigo cy’imyitozo kiri ahitwa Mol’kino mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Uburusiya.

Nyuma ya Ukraine, Syria na Venezuela, iri tsinda ryagiye ribona amasezerano y’akazi mu bihugu bya Africa.

‘Wagner ntikorera muri RDC’ – Gen. Ekenge

Muri Africa ni hamwe mu ho Wagner Group ubu ifite isoko rinini. Kuva mu 2018 abacancuro bayo batangiye kuboneka mu ntambara z’urudaca muri Libya, iri tsinda ryagukiye mu bindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu 2019, Wagner Group byavuzwe ko yabonye amasezerano ya leta kandi yatangiye ibikorwa muri Mozambique, nyuma ivugwa muri Sudan, Mali, Burkina Faso, na Central Africa Republic aho mu 2021 bafashije kurengera ubutegetsi bwa Perezida Archange Touadéra bwari bugeramiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na mukeba we François Bozizé.

Mu ijambo rye ari mu Nteko Ishingamategeko kuwa mbere, Perezida Kagame avuga ku kibazo cya DR Congo - aho abategetsi bashinja Kigali gufasha M23 - ntiyavuze Wagner, yavuze ko “yumvise” ko abacancuro barimo kuhakorera.

Aho yagize ati: “Niwumva ko ikibazo cyagezemo abacancuro menya ko ibintu byabaye akajagari... abacancuro ni abantu batagize icyo bamaze wakwizera.”

Umutwe wa M23 uvuga ko abacancuro ba Wagner bamaze igihe kigera ku kwezi bageze muri DR Congo kandi batangiye kurwana bafatanyije na FARDC ku rugamba barwana.

Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ati: “Nibyo barahari, hari ibimenyetso dufite mu gihe nyacyo tuzabyerekana.”

Avuga ko abo bacancuro bamaze igihe kirenga ukwezi bageze i Goma kandi ko mu cyumweru gishize barwanye bafatanyije na FARDC ku ngerero za Nyamilima na Tongo muri Rutshuru.

Ngoma avuga ko mbere y’uko Wagner Group iza muri Kivu ya ruguru yabanjirijwe “n’abacancuro za mirongo bo muri Romania n’abapilote b’Abarusiya.”

Abajijwe niba hari ugukorana kwa FARDC na Group Wagner, General-major Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo, yabwiye BBC ati: “Groupe Wagner ntabwo ikorera muri RDC”.

Mu Ukwakira gushize, Perezida Felix Tshisekedi ari i Londres yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko adashobora kuzana abacancuro b’Abarusiya gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Financial Times imusubiramo agira ati: “Ndabizi ko ubu bigezweho…[ariko] oya, ntabwo dukeneye” gukoresha abo bacancuro.

Ibitekerezo

  • Ahubwo bazane special forces ya Russia ukubite imitwe yitwaje intwaro,yose,bahereye kuri M23 kuko niyo yashoke intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa