skol
fortebet

FARDC yongereye ingabo nyinshi mu nkengero z’u mujyi wa Goma ngo zizibire M23

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imirwano itoroshye imaze iminsi ihuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARD, hamwe n’abo bafatanije, ubwoba ni bwose byatumye Brigade ya 21 yose yoherezwa kurinda uyu mujyi.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Rwanda Tribune nuko imirwano yongeye kubura ku mpande zombi mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Impande zombi zikomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana wo gushoza intambara.

Hari hashize igihe bari mu gahenge bari basabwe na USA k’iminsi 14, nyamara iyi mirwano ikaba yarongeye kubica bigacika iyo minsi itararangira.

Inyeshyamba za M23 zikomeje kugenda zifata ibice byinshi, zitari zirimo nko muri Masisi, ndetse bikagaragara ko bikomeje gutya bagera no muri Kivu y’amajyepfo.

Umujyi wa Goma waherukaga gufatwa n’uyu mutwe muri 2013 icyo gihe, ingando za SADEC zikaba arizo zabakuyemo.

Si ubwa mbere Kandi izi ngabo zikanze ko izi nyeshyamba zishobora gufatwa uyu mujyi, kuko kugeza ubu inzira zose ziwinjiramo ziri mu maboko yazo.

Imirwano irakomeye hagati ya M23 na FARDC/WAZALENDO mu mujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi muri Nord Kivu.

Guhera ku mugoroba wo ku wa Kabiri, FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gusuka ibisasu byinshi i Mushaki na Karuba ahatuwe n’abasivili benshi.

Amakuru avuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye rwatumye abaturage bahunga berekeza i Goma.

Mu bahunga higanjemo abana n’abagore ariko ngo harimo na bamwe mu bagize umutwe wa Wazalendo bari gukuramo akabo karenge. M23 igeze hafi mu birometero bitanu by’uwo mujyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa