skol
fortebet

Gasogi United yakoze imyitozo nyuma yo guseswa

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Gasogi United yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri mu gihe Perezida wayo yaherukaga gutangaza ko ayisheshe nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ku wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Tariki 27 Mutarama 2024 ni bwo KNC yatangaje ko asheshe ikipe ye ya Gasogi United. Hari inyuma y’umukino yatsinzwemo na AS Kigali igitego 1-0 akavuga ko atishimiye imisifurire.

Aganira na Radio Rwanda,Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yashimangiye ko ibyo yavuze bidashingiye ku musaruro w’uwo mukino kuko atari ubwa mbere yari atsinzwe.

Ati “Ibyo twatangaje ni ibintu twari tumaze iminsi tubona. Abantu babyumve, ntibabyitiranye. Ntabwo twikuye muri Shampiyona, ni ugusesa. Impamvu rero ni ukubera ibikorwa tutahwemye kugaragaza, ubona bitatwemerera kugera ku nshingano zacu zo kuba ikipe ihiganwa kandi ihatana.’’

KNC yavuze ko yasheshe Gasogi United nyuma y’igihe kirekire abimenyesha FERWAFA mu mabaruwa atandukanye.

Ati “Hari byinshi ni uko umuntu yagiye aceceka. Ibyo rero iyo ubona hari ibitakwemerera kugera ku nshingano zawe, uravuga uti reka mbivemo.’’

Yakomeje ati “Iyo umuntu aguhemukiye, ukamurega ariko akagenda akigamba. Ni urugero ntanze. Agahemukira n’abandi, nabwo akigamba ati ‘Nzabahemukira kurushaho.’ Bigaragara ko uwo muntu afite imbaraga kuri buri kimwe cyose, no kuri wowe. Ni nko kuvuga ngo ugiye gucirwa urubanza ariko umucamanza akaba yarapfaga na so isambu. Ntiwakwitega ubutabera aho.’’

Inama KNC yari afitanye n’abakinnyi n’abatoza yimuriwe ku wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa