skol
fortebet

Gaza: ONU iracyagowe no guhungisha Abasivili mu Bitaro bya Al Shifa

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

ONU irimo gushakisha uburyo bwo guhungisha abari mu bitaro Al Shifa mu ntara ya Gaza, ariko nta mahitamo ahagije ahari, bitewe n’umutekano muke n’ibura ry’ibikoresho.

Sponsored Ad

Inzitizi ya mbere ni uko umuryango w’ubutabazi Croix Rouge muri Palestina, udafite lisansi ihagije yo gukoresha mu modoka zitwara abarwayi imbere muri Gaza, kugirango zibahungishe. Umuyobozi w’ibikorwa ry’ubutabazi bwihutirwa bya OMS, mu karere, Rich Brennan yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters.

Misiri yari yemeye ko imodoka zitwara abarwayi zambuka muri Gaza gufasha gutwara abantu, igihe cyose zaba zemerewe umutekano wazo n’uw’abagenzi. Brennan yabivugiye mu kiganiro yatanze ari i Kayiro.

OMS, yumva hakiri abarwayi bagera muri 600 barimo 27 bamerewe nabi cyane mu bitaro bya Shifa, aho ingabo za Isiraheli zinjiye muri iki cyumweru, nk’uko Brennan abivuga. Yasobanuye ko barimo gushakisha uburyo bahungusha abantu, ariko ko hari impungenge nyinshi mu bijyanye n’umutekano n’inziti mu birebana n’ibikoresho. Akomeza avuga ko amahitamo ari make, uretse ko bafite icyizere ko baza kubona amakuru meza nko mu masaha 24 ari imbere.

Uyu muyobozi yanavuze ko hazabanza guhungishwa abarembye cyane n’impinja 36 zidafite udutanda twagenewe abana bavutse mbere y’igihe, kubera ko jenerateri zabuze lisansi yo kuzicanisha ngo zitange umuriro w’amashanyarazi.

Rich Brennan yanavuze ko ingamba zo guhungisha abantu zanazambijwe n’uko itumanaho n’ibitaro, igihe kinini ryabaga ryahagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa