skol
fortebet

Gen. Tshiwewe yasuye abasirikare baherutse kwinjizwa muri FARDC, hamurikwa n’impuzankano nshya

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Maj. Gen. Tshiwewe Songesha, kuri uyu wa Gatatu yasuye urubyiruko rukabakaba 20,000 ruherutse kwinjizwa mu gisirikare ruri mu myitozo i Kamina, ndetse Umuvugizi wa FARDC amurikira itangazamakuru impuzankano nshya za gisirikare.

Sponsored Ad

Urwo rubyiruko Gen. Tshiwewe yasuye rugera byibuze ku 12,000 ruri kwitoreza mu kigo cya gisirikare cya kitona, ndetse n’urundi rugera ku 7000 ruri kwitoreza Likasi ruzaba rubarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’inzego z’ubuyobozi.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri iki gihugu nk’uko bigaragara kuri twitter, avuga ko n’abo basirikare bashya ubu Igisirikare cya FARDC gifite abasirikare bagera ku 165000.

Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Gatatu kandi Umuvugizi w’Igisirikare, Gen. Sylvain Ekenge yamurikiye itangazamakuru impuzankano nshya y’abasirikare, ndetse aboneraho gutangaza ko état de siège yatumye ibibazo by’umutekano byari mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bigabanuka n’ubwo benshi batemeranywa nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa