skol
fortebet

Gen Yasser Al-Atta yamaganiye kure ubufasha bwa Perezida Ruto kuri Sudan

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gen Yasser Al-Atta wo mu ngabo za Sudani yahaye gasopo Perezida William Ruto wa Kenya, amusaba ko niba yumva yiyizeye yakohereza Ingabo z’igihugu cye zikajya guhangana n’iza Sudani.

Sponsored Ad

Perezida William Ruto na bagenzi be bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bamaze igihe bafite gahunda yo kohereza muri Sudani Ingabo zo kuhagarura amahoro.

Ni gahunda by’umwihariko ishyigikiwe na Perezida wa Kenya wanazanye icyo gitekerezo.

General Al-Atta usanzwe ari Umugaba Wungirije w’Ingabo za Sudani mu mashusho ye yashyizwe hanze, yasabye Ruto ko niba yumva ari umugabo yareka Ingabo za EAC, ahubwo akohereza ize muri Sudani guhangana n’iza kiriya gihugu.

Ni Gen Al-Atta by’umwihariko unashinja Perezida William Ruto guha ubufasha bw’amafaranga umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces umaze iminsi irenga 100 mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Sudani.

RSF ikuriwe na Gen Mohamed Hamdan ’Hemedti’ Dagalo ushinjwa na Yasir kuba incuti magara ya Perezida wa Kenya.

Gen Gen Yasser Al-Atta mu mashusho yumvikana avuga ko "Leta (ya Kenya) ishyigikiye mwebwe (RSF) ndetse n’abacancuro nkamwe binyuze mu kubaha amafaranga, ikwiriye kuzana igisirikare cyayo...reka Ingabo za EAC ahubwo uzane igisirikare cyawe kize gitange umusada, turagutegereje."

Uyu musirikare kandi yamaganye kuba Ingabo za EAC zajya muri Sudani mu rwego rwo kurinda abaturage ba kiriya gihugu.

Yashinje kandi kimwe mu bihugu byo mu kigobe atavuze izina kuba gikomeje guha ubufasha RSF.

Uyu Jenerali yahaye gasopo Perezida Ruto, mu gihe Guverinoma ya Sudani yananze ko uyu Perezida wa Kenya aba umuhuza mu makimbirane ari muri kiriya gihugu, igahitamo guha izo nshingano Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa