skol
fortebet

Goma :Kwinjira mu mugi cyangwa kuwusohokamo birasaba kwiyanzuza mu buyobozi

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’ubutegetsi muri Kivu ya Ruguru ubu yakajije umutekano kubinjira n’abasohoka mu mujyi wa Goma.

Sponsored Ad

Ibwiriza ryatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31/01/2024 rivuga ko abantu bashya bazajya binjira I Goma basabwe kubanza kwiyandikisha mu buyobozi maze urutonde rwabo rugashyikirizwa inzego z’umutekano bitarenze saa yine za mugitondo 10h30’ buri munsi.

Mu itangazo rya Gen. Peter Cirimwami nka Guverineri wa Kivu ya Ruguru yashimangiye ko umutekano ugomba gukazwa mu nguni zose z’umugi kuko ngo bari mu bihe bidasanzwe by’intambara

Ni nyuma y’uko akanama gashinzwe umutekano mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru kemeje ko abantu bose bashya binjira mu mujyi wa Goma bagomba kumenyekana kandi urutonde rwabo rugomba guhabwa inama buri gitondo saa 10h30.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Peter Cirimwami yagejeje ku banyamakuru iki cyemezo, ku wa gatatu nyine, arangije inama ye n’abagize akanama gashinzwe umutekano mu ntara kugeza ku bayobozi bakuru b’umujyi wa Goma.

Icyari kigamijwe muri iyi nama kwari ugusuzuma uko umutekano wifashe, no gusuzuma ibyifuzo byatanzwe mu nama iheruka yabereye i Mugunga.

Guverineri yagize ati: “Twafashe ingamba, tugomba kumenya abantu bashya binjiye mumujyi. Buri gitondo saa 10h30 tugomba kugira urutonde rwabantu bageze mumujyi n’abavuye mumujyi kugirango twizere ko tuzi neza abo tubana.”

Ibi bivuzwe hikangwa ibibazo by’umutekano muke utezwa n’abantu bitwaje Intwaro mu mujyi wa Goma bamaze iminsi bawibasira, bikiyongeraho ubutumwa AFC iherutse gutanga bw’uko ugiye kubohoza imigi myinshi irimo na Goma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa