skol
fortebet

Guverinoma ya Israel yemeje amasezerano yo kurekura abashimuswe na Hamas

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Israel yatoye yemeza amasezerano na Hamas yo kurekura abashimuswe, nyuma y’ibyumweru birenga bitandatu by’imirwano ikaze muri Gaza.

Sponsored Ad

Itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel rivuga ko abashimuswe 50 bazarekurwa mu gihe cy’iminsi ine.

Ryongeraho ko muri icyo gihe imirwano izaba ihagaze.

Bijyanye n’ayo masezerano, iryo tangazo rivuga ko "irekurwa rya buri bantu 10 b’inyongera bashimuswe rizatuma habaho umunsi umwe w’inyongera mu ihagarika [ry’imirwano]".

Abo bakwiyongera ku bashimuswe 50 bazarekurwa bwa mbere bijyanye n’ayo masezerano.

Mu itangazo, Hamas ivuga ko abashimuswe 50 bazarekurwa nk’ingurane ku irekurwa ry’Abanya-Palestine b’abagore n’abana bose hamwe 150 bafungiye mu magereza yo muri Israel.

Umunyamakuru wa BBC Barbara Plett Usher utara inkuru kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, avuga ko Amerika yagize uruhare rukomeye muri aya masezerano.

Uwo munyamakuru wacu avuga ko kuva kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo hanze bw’Amerika (CIA) na Perezida Joe Biden ubwe, bose bavuganye cyane n’abategetsi ba Qatar – ahaba abategetsi ba politiki ba Hamas – na Israel kugira ngo ayo masezerano agerweho.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimiye Perezida Biden ku kuvugurura ingingo z’ayo masezerano, kugira ngo abemo "abashimuswe benshi [barekurwa] n’ibiguzi biri hasi".

Biden yavuze ko "ashimishijwe bidasanzwe" no kuba bamwe mu bashimuswe, "bamaze ibyumweru bafunzwe ndetse bari mu kaga ntagereranywa", bazarekurwa.

’Ni ingenzi ko ingingo zose zishyirwa mu bikorwa’ – Biden
Mu itangazo, Biden yashimiye abategetsi ba Qatar na Misiri ku bw’"ubuyobozi bw’ingenzi cyane n’ubufatanye" bwabo mu kugera kuri aya masezerano.

Yanavuze ko ashima "umuhate" wa Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu mu gushyigikira ko imirwano iba ihagaze.

Yagize ati: "Ni ingenzi ko ingingo zose z’aya masezerano zishyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye."

Yashimye Netanyahu ku gutuma indi mfashanyo y’ubutabazi igera muri Gaza, bijyanye n’ayo masezerano.

Biden yavuze ko ibi "bizoroshya umubabaro w’imiryango y’Abanya-Palestine b’inzirakarengane yo muri Gaza".

Israel yavuze iki?

Itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel rivuga kuri ayo masezerano rigira riti: "Guverinoma ya Israel ifite inshingano yo kugarukana mu rugo abashimuswe bose.

"Muri iri joro [ryo ku wa kabiri], guverinoma yemeje ibikubiye mu cyiciro cya mbere cyo kugera kuri iyi ntego, aho abashimuswe nibura 50 – abagore n’abana – bazarekurwa mu gihe cy’iminsi ine, muri icyo gihe imirwano izaba ihagaze.

"Irekurwa rya buri bantu 10 b’inyongera bashimuswe rizatuma habaho umunsi umwe w’inyongera mu ihagarika [ry’imirwano].

"Guverinoma ya Israel, IDF [igisirikare cya Israel] n’inzego z’umutekano bazakomeza intambara mu rwego rwo kugarukana mu rugo abashimuswe bose, kurangiza ikurwaho [isenywa] rya Hamas no gutuma hatazabaho indi nkeke kuri Leta ya Israel ivuye muri Gaza."

Umunyamerika w’umwana w’imyaka itatu yitezwe kurekurwa

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Amerika yavuze ko biteze ko Abanyamerika nibura batatu – barimo n’umwana w’imyaka itatu – bazaba bari muri abo bantu Hamas yashimuse izarekura mu minsi iri imbere.

Abanyamerika 10 ntibazwi aho baherereye ndetse bafatwa ko bashimuswe na Hamas.

Aganira n’abanyamakuru, uwo mutegetsi yavuze ko uwo mwana, witwa Abigail, azuzuza imyaka ine ku wa gatanu.

Uwo mutegetsi yongeyeho ko ababyeyi b’uwo mwana biciwe mu gitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka.

Yanavuze ko uko kurekura abashimuswe bizaba mu gihe cy’iminsi iri hagati y’ine n’itanu, kandi ko Amerika yiteze ko umubare w’abashimuswe bazarekurwa "uzarenga 50, ariko sinshaka kuvuga umubare", nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

Ati: "Ariko uburyo amasezerano akozemo, bituma bishoboka cyane ko habaho irekurwa rya buri muntu wese."

Hamas yavuze iki?

Ku ruhande rwayo, Hamas yasohoye itangazo binyuze mu kigo cyo gutangaza amakuru cya Palestine kinyuzwamo amatangazo ya Hamas, ivuga ko abo bashimuswe 50 bazarekurwa nk’ingurane ku Banya-Palestine b’abagore n’abana bose hamwe 150 bafungiye mu magereza yo muri Israel.

Hamas yavuze ko ayo masezerano azanatuma imodoka z’amakamyo zibarirwa mu magana zitwaye imfashanyo, ibikoresho by’ubuvuzi n’ibitoro, zinjira muri Gaza.

Itangazo rya Hamas ryongeyeho ko Israel yanavuze ko itazagaba ibitero cyangwa ngo igire umuntu uwo ari wese ita muri yombi muri Gaza muri icyo gihe imirwano izaba ihagaze.

Israel yatangiye kugaba ibitero kuri Gaza nyuma yuko abarwanyi ba Hamas bambutse umupaka bagatera muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, bica abantu 1,200 ndetse bashimuta abandi bantu barenga 200.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 14,000 – barimo abana barenga 5,000 – biciwe mu bitero bya Israel muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa