skol
fortebet

Guverinoma ya Lesotho Yashyizeho Amasaha y’Umukwabu Kubera Ubwicanyi

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Birabujijwe gusohoka guhera saa yine y’ijoro kugera saa kumi mu rukerera. Si mu murwa mukuru Maseru honyine. Ni mu gihugu cyose.

Sponsored Ad

Abakozi b’inzego zimwe na zimwe zikenewe cyane, nk’abo mu buvuzi, abapolisi n’abanyamakuru, ni bo bonyine bemerewe kugenda muri aya masaha. Naho ubundi, nk’uko leta yabitangaje, uzayarengaho ashobora gufungwa kugera ku myaka ibiri.

Guverinoma ntiyasobanuye igihe iki cyemezo kizamara. Imbarutso yacyo ni iyicwa ry’umunyamakuru wari icyamamare mu gihugu witwa Ralikonelo Joki. Yakoreraga iradiyo yigenga. Abantu batazwi kugeza ubu bamurashe amasasu 13 ku cyumweru nijoro asohotse mu kazi. N’icyo yaba yarazize ntikiramenyekana.

Lesotho itegekwa n’umwami Letsie III. Ni agahugu gato gafungiranye hose muri Afrika y’Epfo. Ifite abaturage barengaho gato miliyoni ebyiri. Umuryango w’Abibumbye wemeza ko ari kimwe mu bihugu bifite ubwicanyi bwinshi kw’isi kandi ko ari iya mbere muri Afrika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa