skol
fortebet

Hamenyekanye igihugu ba bacancuro M23 iheruka kwica bakomokamo

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abacancuro babiri bishwe na M23 tariki ya 7 Gashyantare 2024,byamenyekanye ko bakomoka mu gihugu cya Romania nkuko byemejwe n’iki gihugu ubwacyo.

Sponsored Ad

Aba bishwe bateweho igisasu, ubwo bageragezaga kugaba igitero ku mutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Kingi gaherereye muri teritwari ya Masisi. Bose hamwe bageraga kuri 20.

Amakuru yagenzuwe n’urwego rwa Romania rushinzwe gukurikirana ibibazo birimo intambara, CCI,yemeje ko abo bacancuro babiri ari abo muri Romania.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania yagize iti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukurikiranira hafi ibibera muri RDC kandi CCI iri kugenzura amakuru ahava, yifashishije imiyoboro itandukanye. Hashingiwe ku makuru yavuye muri CCI, abenegihugu babiri ba Romania bapfiriye muri RDC, abandi 4 barakomereka.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Romania, Mihai Constantin, yasobanuye ko aba bacancuro bakoreraga ku masezerano bwite bari bafitanye na RDC, bityo ko nta ho igihugu bakomokamo gihurira n’ibikorwa byabo. Icyakoze, mu ku buryo bwo gucyura abapfuye no kwita ku nkomere, yasobanuye ko hari kuba ibiganiro mu rwego rwa dipolomasi.

Abarwanyi ba M23 babarasheho, batwika imodoka barimo, irakongoka. Hari amakuru avuga ko byatwaye aba bacancuro amasaha menshi kugira ngo bashobore gutwara imirambo n’inkomere zabo.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bagabweho igitero n’igisirikare cya Leta ya RDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, iz’Umuryango SADC na Wazalendo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024.

Kanyuka yagize ati “Ingabo zihuriweho za Kinshasa kuva saa 6:30 zagabye ibitero ku basivili no ku birindiro byacu muri Nyenyeri. AFC/M23 iri kurinda abaturage muri uyu mwanya. Buri uko ibitaro by’imbunda nini byerekejwe ku basivili, ingabo zacu zizicecekeshereza aho ziri.”

Kuri uyu wa 15 Gashyantare, nta mirwano yabaye mu bice byose bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abarwanyi ba M23 n’abasirikare barwanira Leta ya RDC bagumye mu birindiro byabo, uburinzi bw’umujyi wa Sake bukomeza kongererwa imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa