skol
fortebet

Haravugwa raporo nshya ya UN ishinja u Rwanda kurasa muri RDC

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru, AFP byatangaje ko hari raporo ya ONU ikigizwe ibanga ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyateye igisasu cya misile mu burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Iyo raporo ya ONU ivuga ko ku wa kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024, “misile” ikekwa kuba ari iyi gisirikare cy’u Rwanda” yatewe ku ndege ya ONU itagira umupilote. Icyo gitero cyahushije iyo ndege ya drone yari ishinzwe kugenzura akarere.

AFP ivuga ko iyo raporo yerekana kandi ko iperereza ry’Ubufaransa ryemeza ko iyo misile ari iy’igihugu cy’u Rwanda.

AFP ivuga kandi ko iyo raporo irimo amafoto abiri yafatiwe mu kirere yerekana ikimodoka kinini cy’intambara, hejuru yacyo gifite ibyuma bya radar n’imbunda itera misile.

Ayo mafoto ngo yafatiwe ku birometero 70 mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, muri teritwari ya Rutshuru, aho bivugwa cyane ko ariho hari ibirindiro by’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kongo, M23.

U Rwanda ruhakana ibyo birego kuva byatangira kuvugwa ndetse n’umutwe wa M23 wemeza ko nta n’urushinge wahawe n’u Rwanda nk’imfashanyo.

Muri izo raporo z’ibanga, ibiro bya ONU bishinzwe umutekano muri Congo bivuga ko bitari byabona imitwe y’abarwanyi muri ako karere ifite ubumenyi, cyangwa ubushobozi bwo gukoresha ubwo bwoko bwa misile.

Kugeza ubu, ONU cyangwa igisirikare cya Congo ntibiragira icyo bivuga kuri icyo gitero cyakozwe kuwa 06 Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa