Hashyizwe hanze urutonde rushya rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023
Mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje gufata indi ntera,ibindi bihugu bikomeje kwiyubaka by’umwihariko muri Afurika aho n’ama Coup d’etat akomeje guca ibintu.
Igihugu cya Misiri gisanzwe n’ubundi gikize cyane,nicyo kiyoboye ibindi mu kugira igisirikare gikomeye kikunganirwa n’ibindi by’Abarabu.
Iki gisirikare cya Misiri kiri ku mwanya wa 14 ku isi inyuma y’ibihugu nka za Amerika,Uburusiya,Ubushinwa,Ubuhinde ku mwanya wa 4,Ubwongereza bugakurikiraho.
Ibindi bihugu biza mu myaka 10 ya mbere ku isi ni Koreya y’Epfo,Pakistan,Ubuyapani,Ubufaransa n’Ubutaliyani.
Nubwo yazengerejwe na Boko Haram n’indi mitwe,Nigeria iri ku mwanya wa 4 mu bihugu bifite igisirikare gikomeye.
Muri Afurika ibihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye bikurikirana gutya:Misiri,Algeria,Afurika y’Epfo,Nigeria,Ethiopia,Angola,Maroc,Tunisia,Sudani na Libya.
Algeria ya kabiri muri Afurika ni iya 26 ku isi,mu gihe Nigeria na Afurika y’Epfo zinganya ku mwanya wa 33 ku isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *