I Goma hari imyigaragambyo yamagana ubufatanye bwa leta na MONUSCO
Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023
i Goma kuri uyu wa Gatatu habaye imyigaragambyo y’abaturage bamagana ubufatanye bwa FARDC na MONUSCO, aho bongeye gusaba izi ngabo za Loni kuva muri Congo ahubwo bagahamagarira FARDC kuva mu byo guhagarika imirwano ikagaba ibitero kuri M23.
Usibye ingabo za MONUSCO, abigaragambya kandi ku byapa bitwaje banditseho n’amagambo asaba n’ingabo za EAC kuva ku butaka bwa Congo ndetse banasaba leta kutazemera kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23.
Hagati aho, amakuru atandukanye aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aremeza ko inyeshyamba za M23 zaba zamaze kwigarurira Kilolirwe, agace k’ingenzi muri Masisi kari mu birometero nka 30 uvuye mu Mujyi wa Sake.
Inyeshyamba za M23 zikomeje gutera imbere muri Masisi nyuma y’iminsi micye hatangijwe Operation Spring Bok hagati ya MONUSCO na FARDC yo kurwanya inyeshyamba z’uyu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *