skol
fortebet

Ibihugu by’Abarabu byamaganye Isiraheli biyibuza kohereza Abanya Palestina ku butaka bwabo

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Jordan cyasabye Abarabu bose gufatanya bagasaba Isiraheli guhagarika imirwano muri Gaza kuko abapfuye n’inkomere bakomeje kwiyongera.

Sponsored Ad

Abasesenguzi b’Abarabu bavuze ko igitero cya Isiraheli cyo gusenya Hamas, gishobora kongera amakimbirane yagutse mu karere.

Abafatanyabikorwa mu gushaka amahoro ba Isiraheli, Jordan na Misiri, baramagana ibyo kwimurira abantu benshi b’Abanyapalestine mu bihugu byabo.

Mu gihe impfu z’abasivili zigenda ziyongera kandi gutanga ubutabazi bikagenda bigorana muri Gaza, Isiraheli yahize guhanagura Hamas, yemejwe na Isiraheli, Amerika ndetse n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nk’umutwe w’iterabwoba.

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jordan, Marwan Muasher, yatangarije urubuga rwa Carnegie Mideast kuri iki cyumweru ko gukuraho abo barwanyi bishobora kugorana, kubera ko Hamas “yahindutse ingengabitekerezo aho kuba umutwe gusa.”

Muasher yagize ati: "Igihe igisirikare cya Hamas cyaba gisenyutse, mfite ubwoba ko izindi Hamas nyinshi zizavuka.

Ibisubizo bya gisirikare nk’ibi ntibishobora gukemura iki kibazo. Inzira ya politiki yonyine yabishobora. Ikibazo n’inzira ya politiki, gusa simbona uzayobora undi. "

Muasher avuga ko niba Isiraheli itagize uruhare mu nzira y’amahoro iganisha ku ishyirwaho ry’igihugu cya Palesitine cyangwa ngo ishake gutegekera umubare munini w’Abanyapalestine imbere mu gihugu cyabo,ishobora kohereza Abanyapalestine muri Jordan na Misiri - ibyo bikaba bitemewe.

Uwahoze ari umudepite mu Misiri, Amr Hamzawy, avuga ko mu gihe Misiri irimo gukora ibishoboka ngo yemerere ubufasha kugera ku baturage bo muri Gaza, na yo “ihangayikishijwe cyane n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyo kubimura bajya iwabo.”

Ku wa kane, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’abarabu baturutse mu Misiri, Jordan, Koweti, Bahrein, Maroc, Oman, Qatar, Arabiya Sawudite ndetse n’Ubumwe bw’Abarabu bamaganye icyo bise kwibasira abasivili no kurenga ku mategeko mpuzamahanga muri Gaza.

Bavuze ko uburenganzira bwa Isiraheli bwo kwirwanaho budasobanura kurenga ku mategeko no kwirengagiza uburenganzira bw’Abanyapalestine. Bagaragaje kandi impungenge z’amakimbirane yagutse mu karere aakomeje gufata intera.

Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, yatangarije abanyamakuru ko Isiraheli "idashishikajwe no kwagura intambara."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa