skol
fortebet

Ibikomeje kuvugwa ku cyateye ihanuka ry’indege yarimo umuyobozi wa Wagner

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Yevgeny Prigozhin yapfuye ku wa Gatatu,tariki ya 23 Kanama,nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.

Sponsored Ad

Kuva igihe indege yahanukaga, hakomeje guhwihwiswa cyane ku cyateje uko guhanuka kw’indege kwapfiriyemo abantu, ndetse niba koko Prigozhin yari ari muri iyo ndege, nkuko urutonde rw’abagenzi bayo rubigaragaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko Amerika yemera ko bishoboka ko umukuru wa Wagner yapfiriye muri iyo ndege yahanutse.

Abatuye mu cyaro kiri hafi y’aho iyo ndege yahanukiye mu karere ka Tver bavuga ko bumvise ikintu giturika cyane mbere yuko babona indege ihanuka iva mu kirere.

Kimwe mu birimo gukorwaho iperereza ni ukumenya niba hari igisasu cyari cyashyizwe rwihishwa muri iyo ndege, nkuko byumvikanishwa n’amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Burusiya.

Umutegetsi wo muri Amerika yabwiye igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika, ko impamvu yateje iryo hanuka ishoboka cyane, igaragara ko ari igiturika gishobora kuba cyari kiri muri iyo ndege.

Uwo mutegetsi yongeyeho ko icyateje iryo hanuka ry’indege kitazwi, nubwo kuba ishobora kuba yari irimo igisasu ari kimwe mu bishobora kuba byaratumye ihanuka.

Indi ngingo irimo kwibazwaho, yavuzweho na shene (channel) yo ku rubuga rwa Telegram ifite aho ihuriye na Prigozhin, yumvikanishije ko iyo ndege yihariye yahanuwe n’abasirikare b’Uburusiya bahanura indege. Ibi ntabwo byemejwe, ndetse ku wa kane minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko nta makuru ahari abigaragaza.

Abakozi bakorera ku butaka bo ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo cy’i Moscow - aho iyo ndege yahagurukiye yerekeza i St Petersburg - barimo kubazwa, ndetse amashusho ya za camera z’umutekano arimo kugenzurwa.

Prigozhin - umukuru w’itsinda Wagner - yigeze kuba azwi nk’indahemuka kuri Putin.

Ariko nyuma yo kuyobora kwigomeka kwamaze igihe gito kwabereye mu Burusiya mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, benshi mu bakurikiranira hafi ibibera mu Burusiya bavuga ko yari asigaye ari "umupfu wigendera".

Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) mu buryo bugaragara byakomeje guceceka nyuma y’iryo hanuka ry’indege.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Perezida Putin yanagejeje ijambo ku nama y’ibihugu bihuriye mu itsinda ry’ubukungu rya BRICS yabereye muri Afurika y’Epfo, ijambo yavuze mu buryo bw’iyakure bwa videwo, ariko nta cyo yavuze ku ihanuka ry’indege henshi ku isi abantu bari barimo kuvugaho.

Ariko ibyo byahindutse ku mugoroba wo ku wa kane.

Mu nama yanyuze kuri televiziyo, yabereye aho aba muri Kremlin, Putin yagize ati: "Nifuzaga hejuru y’ibindi byose kwihanganisha by’ukuri imiryango y’abapfuye bose".

Amakuru y’ibanze, ni ko Putin yakomeje avuga, yumvikanisha ko "abakozi ba Wagner" bari bari muri iyo ndege.

Putin, mu gusubiramo imvugo itari ukuri ya Kremlin ko Ukraine ifatanya n’aba Nazi, yagize ati: "Aba ni abantu [abari bari muri iyo ndege] batanze umusanzu ukomeye ku ngingo duhuriyeho yo kurwanya ubutegetsi bw’aba Nazi bashya bwo muri Ukraine".

Yakoresheje uko gushinja mu rwego rwo guha ishingiro igitero gisesuye yagabye kuri Ukraine kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Mu kuvuga kuri Prigozhin ubwe, Putin yavuze ko yamumenye kuva mu ntangiriro y’imyaka ya za 90 (1990), avuga ko yari "umugabo wagize ubuzima bugoye".

Perezida Putin yanashimye Prigozhin n’abarwanyi be, by’umwihariko ku bikorwa byabo muri Ukraine.

Yagize ati: "Yakoze amakosa akomeye mu buzima. Ariko yageze ku musaruro ari kuri we ubwe, no ku neza rusange igihe nabimusabaga - nko mu mezi macye ashize."

Nubwo yavuze kuri Prigozhin mu buryo bw’impitagihe (igihe cyashize) ndetse akihanganisha abapfuye, Putin ntiyemeje urupfu rw’uwo mukuru wa Wagner.

Ubwo Prigozhin n’abarwanyi be - barimo na benshi bahamijwe ibyaha n’inkiko - bigomekaga mu mezi abiri ashize, Putin yavuze ko ibikorwa byabo ari "ubugambanyi" no "gusogota mu mugongo w’Uburusiya".

Yasezeranyije guhana ababikoze, bahagaritse urugendo rwabo rwerekeza i Moscow basigaje gusa kilometero hafi 200 ngo bahagere.

Ariko nyuma habayeho kugirana amasezerano yatumye abarwanyi ba Wagner bahabwa amahitamo - mwinjire mu gisirikare cy’Uburusiya cyangwa mujye mu gihugu duturanye cya Belarus, kandi ntimuzahanwa.

Uko kwisubiraho kwatunguye abaturage b’Abarusiya n’inzobere, batiyumvishaga ukuntu umukuru wa Wagner byagaragaye ko yemerewe kugenda yisanzuye mu Burusiya ndetse, ni ko byabonekaga, no mu mahanga.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya nta cyo yatangaje.

Byatangajwe ko inzobere muri siyansi ubu zatangiye kugenzura imyirondoro y’abapfuye, ariko Putin yavuze ko ibizamini by’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) bizafata igihe.

Urwego rw’Uburusiya rushinzwe indege zisanzwe rwavuze ko Dmitry Utkin, uri mu bashinze Wagner, hamwe na Valeriy Chekalov, wari ushinzwe imari muri iryo tsinda, na bo bari bari muri iyo ndege.

Abagenzi barindwi n’abakozi bo mu ndege batatu bose bari bayirimo, bifatwa ko bapfuye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa