skol
fortebet

Ibiro 67 bya cocaine byatahuwe mu nanasi abakekwaho gukora ayo manyaga batabwa muri yombi

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

Abapolisi batahuye ibiro 67 by’ ikiyobyabwenge cya cocaine mu nanasi ngo si ubwa mbere abatunda ibiyobyabwenge bakoresheje amayeri nk’ aya mu gutunda ibiyobyabwenge muri iki gihugu cya Espagne

Sponsored Ad

Polisi yo muri Espagne yatangaje muri buri nanasi muzafashwe yari irimo cocaine iri hagati ya garama 800 n’ ikilo.

Izi nanasi zirimo zari zapakiwemo cocaine zakuwe mu gihugu cya Costa Rica zinyuzwa mu gihugu cya Portugal zijyana mu mujyi wa Madrid muri Espagne arinaho zafatiwe.

Polisi ya Espagne yatahuye iki kiyobyabwenge mu nanasi yavuze ko urebesheje inyuma ijisho usanga izi nanasi ntaho zitandukaniye n’ izicuruzwa muri Espagne, gusa ngo imbere murizo harimo udupfunyika twa cocaine ndetse ngo abadushyizemo bakoresheje imibavu ituma impumuro ya cocaine itumvikana inyuma.

Aya mayeri akimara gutahurwa , polisi yo mu mujyi wa Madrid yataye muri yombi yataye muri yombi abantu batatu I Madrid bakekwaho kuba bafite aho abahuriye n’ ubu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge abandi batatu bafatirwa mu mujyi wa Barcelone.

Abayobozi ba Espagne bavuga ko cocaine igera muri iki gihugu ivuye muri Amerika y’ amagepfo. Iheruka gufatirwa muri Espagne yafatanywe umuntu wari wayishyize wishyizeho sima yo kwa muganga maze cocaine ayishyiramo imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa