skol
fortebet

Ibishya hagati ya Israel na Gaza: Israel yongeye kuburira inarasa muri West Bank, Amerika igiye kohereza misile...

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko cyarashe ibisasu bya misile ku musigiti wo mu mujyi wa Jenin wo muri West Bank muri Palestine.

Sponsored Ad

IDF yavuze ko amakuru y’ubutasi yayo "yahishuye ko uwo musigiti wakoreshwaga nk’ikigo cy’ubuyobozi cyo gutegura no gukora ibitero by’iterabwoba ku basivile".

Minisiteri y’ubuzima ya Palestine yavuze ko abasirikare ba Israel bishe abantu bane.

IDF yaburiye abantu bakiri mu mujyi wa Gaza ngo bajye mu majyepfo.

Ibi bibaye nyuma y’ikindi gikorwa (opération) cy’inzego z’umutekano za Israel mu nkambi ya Nur Shams, cyishe abantu 13, barimo abana batanu, nkuko bivugwa n’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN).

Umuvugizi wa IDF, Daniel Hagari, yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu ko igisirikare cya Israel "kizongera" ibitero byacyo kuri Gaza.

Uku kwiyongera kw’ubushyamirane gukurikiye igitero cya Hamas muri Israel kitari cyarigeze kibaho mbere cyo ku itariki ya 7 y’uku kwezi kw’Ukwakira (10), cyishe abantu barenga 1,400.

Kuva icyo gihe, Israel yagabye kuri Gaza ibitero by’indege byo kwihorera. Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko abantu barenga 4,300 bamaze kwicwa muri Gaza.

Hagati aho, ku wa gatandatu amakamyo 20 - ya mbere mu byumweru bibiri bishize - atwaye imfashanyo yinjiye muri Gaza, ituwe mu bucucike, avuye mu Misiri, ageza ku Banya-Palestine imfashanyo bacyeneye cyane y’ibiribwa, amazi, imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi - ariko nta bitoro.

Ariko zimwe mu mpirimbanyi zavuze ko iyo mfashanyo, yanyujijwe ku mupaka wa Rafah, ari "igitonyanga mu nyanja" ugereranyije n’ibicyenewe.

Mbere y’iyi ntambara, umuvugizi w’umuryango ActionAid Palestine yavuze ko ku munsi muri Gaza hinjiraga amakamyo hafi 500 atwaye imfashanyo.

Itsinda ry’amashami ya ONU ryasabye ko habaho agahenge ko gutuma hatangwa imfashanyo muri Gaza.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n’ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO), ni amwe mu mashami ya ONU yasohoye itangazo ahuriyeho, avuga ko uko ibintu bimeze muri Gaza ari "amakuba".

Canada ivuga ko Israel itarashe ku bitaro byo muri Gaza

Urwego rwa gisirikare rwa Canada, rusubiramo ibiri mu makuru ari ku mugaragaro n’ibyatangajwe by’ibanga, rwavuze ko "rwizeye ku kigero cyo hejuru" ko Israel atari yo yagabye igitero cyiciwemo abantu cyo ku bitaro bya Al-Ahli muri Gaza ku itariki ya 17 Ukwakira.

Urwego rwa gisirikare rwa Canada rwavuze ko bishoboka cyane ko ibyabaye byatewe na rokete yayobye yarasiwe muri Gaza.

Hamas yegetse icyo gitero ku gisirikare cya Israel, ariko Israel yakomeje kuvuga ko itagabye igitero ku bitaro, icyegeka kuri rokete yayobye yarasiwe muri Gaza.

Isesengura rya Canada rije nyuma y’umunsi ubutasi bwa gisirikare bw’Ubufaransa bwanzuye ko icyaturikiye kuri ibyo bitaro byo muri Gaza gishobora kuba cyaratewe na rokete yarashwe nabi n’Abanya-Palestine, aho kuba igitero cya Israel.

Mu isesengura ryayo, Amerika na yo yavuze ko Israel itateye kuri ibyo bitaro bya Al-Ahli byo muri Gaza.

Amerika igiye kohereza ubwirinzi bwa misile mu Burasirazuba bwo Hagati

Minisiteri y’ingabo y’Amerika ivuga ko izohereza mu burasirazuba bwo Hagati ubwirinzi bwa misile buzwi nka ’Terminal High Altitude Area Defense’ (THAAD), hamwe na za batayo z’inyongera z’ubwirinzi bw’ikirere bwa misile bwitwa Patriot.

Ubwirinzi bwa THAAD bugenewe guhanura za misile zo mu bwoko bwa ’ballistic’ ziraswa mu ntera ngufi no mu ntera iringaniye, zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’urugendo rwazo.

Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yanavuze ko abasirikare b’inyongera bahawe amategeko yo "kwitegura kugabwa" muri ako karere, nubwo atavuze umubare wabo.

Itangazo ry’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) rivuga ko ibi bikurikiye "kwiyongera kw’ubushyamirane butewe na Iran n’imitwe ikoreshwa nayo [Iran] mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati".

Ibitero ku basirikare b’Amerika bari muri Iraq no muri Syria byariyongereye kuva intambara yakwaduka hagati ya Israel na Hamas mu byumweru bibiri bishize.

Nyuma yuko Hamas igabye igitero muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, Amerika yegereje mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane ubwato rutura bw’intambara bugwaho indege, amato n’indege z’intambara - ndetse yasezeranyije guha Israel ibindi bikoresho n’amasasu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa