skol
fortebet

Ibyihebe RDF yagiye guhiga i Cabo Delgado biravugwaho ikoranire na ADF irwanya Uganda

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, byatangajwe ko ufitanye imikoranire n’indi mitwe itandukanye irimo n’uwa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah umaze igihe uhigwa n’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye murii Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri raporo nshya zasohoye ku wa 13 Kamena.

Kuva muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje Ingabo muri Mozambique, mu rwego rwo kuhirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah unazwi nka Al Shabaab wari warigaruriye igice kinini cy’intara ya Cabo Delgado.

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 21 Kamena yabwiye itangazamakuru ko bigizwemo uruhare na RDF, umutekano muri Cabo Delgado umaze kugaruka ku kigero cya 80%; ku buryo n’ibikorwa bitandukanye byari byarahagaze byongeye gusubukurwa.

Cyakora ngo n’ubwo u Rwanda na Mozambique bishimira ibimaze kugerwaho mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado; hari amakuru avuga ko ibyihebe byari byarabohoje iriya ntara bikomeje imikoranire n’undi mutwe witwaje intwaro wa ADF.

Uyu mutwe wundi ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo na Al Shabaab yo muri Mozambique bahuriye ku kuba bombi bafitanye imikoranire ya hafi n’undi mutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) wo muri Syria.

Ni imitwe yose igendera ku mahame akaze y’idini ya Islam.

ADF imaze igihe igaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bwa Uganda cyo kimwe no mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru (muri Teritwari ya Beni) na Ituri zo mu burasirazuba bwa RDC.

Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa bamaze igihe bawugabaho ibitero impande zombi zemeza ko byawushegeshe, gusa impuguke za Loni zivuga ko ADF yongeye kwisuganya ku buryo ibitero byayo bitigeze bihagarara.

Igiheruka ni icyo mu cyumweru gishize uyu mutwe wagabye mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, ucyiciramo abantu 42 barimo abanyeshuri 37.

Raporo ya ziriya mpuguke kandi ivuga ko ADF yaguye imbibi ku buryo imaze iminsi ishaka abarwanyi bashya mu ntara za Kinshasa, Tshoppo, Haut Uélé na Kivu y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa