skol
fortebet

Ibyo Perezida Putin na Xi bemeje ku ntambara ya Ukraine

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugambi w’amahoro w’Ubushinwa kuri Ukraine ushobora gukoreshwa nk’ibanze mu kurangiza intambara, nk’uko Perezida Vladimir Putin abivuga.
Gusa Putin yavuze ko uwo mugambi ushoboka ari uko gusa “Uburengerazuba na Kyiv biteguye”.
Putin yahuye na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa kuwa kabiri i Moscow ngo baganire kuri iyi ntambara, hamwe n’umubano w’ibihugu byabo.
Umugambi w’Ubushinwa watangajwe mu kwezi gushize, ntabwo uzasaba weruye Uburusiya kuva muri Ukraine.
Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe (...)

Sponsored Ad

Umugambi w’amahoro w’Ubushinwa kuri Ukraine ushobora gukoreshwa nk’ibanze mu kurangiza intambara, nk’uko Perezida Vladimir Putin abivuga.

Gusa Putin yavuze ko uwo mugambi ushoboka ari uko gusa “Uburengerazuba na Kyiv biteguye”.

Putin yahuye na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa kuwa kabiri i Moscow ngo baganire kuri iyi ntambara, hamwe n’umubano w’ibihugu byabo.

Umugambi w’Ubushinwa watangajwe mu kwezi gushize, ntabwo uzasaba weruye Uburusiya kuva muri Ukraine.

Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yavuze ko gusaba guhagarika imirwano Uburusiya butarava aho bwafashe “byaba ari ugushyigikira ibitero Uburusiya bwakoze”.

Mu kiganiro gihuriweho bahaye abanyamakuru nyuma yo kuganira na Perezida Xi, Putin yagize ati: “Byinshi mu biteganywa n’umugambi w’amahoro w’Ubushinwa byaba ibanze mu gukemura amakimbirane muri Ukraine, igihe cyose Uburengerazuba na Kyiv biteguye kuri ibi.”

Ariko Uburusiya ntabwo burabona uko “kwitegura” k’urundi ruhande, nk’uko yabyongeyeho.

Ari iruhande rwa mugenzi we, Perezida Xi yavuze ko leta ye ishyigikiye amahoro n’ibiganiro kandi ko Ubushinwa buri “ku ruhande rukwiriye rw’amateka”.

Yongeye kuvuga ko Ubushinwa “nta ruhande rubogamiyeho” muri iyi ntambara ya Ukraine, agamije kugaragaza Beijing nk’umuhuza mwiza ushoboka.

Putin na Xi baganiriye kandi ku bucuruzi, ingufu n’umubano wa politike hagati y’ibihugu byabo.

Putin yagize ati: “Ubushinwa ni cyo gihugu kiza imbere mu buhahirane n’amahanga n’Uburusiya”, yizeza ko ibi bizarushaho bikarenga “urugero rwo hejuru” byagezeho umwaka ushize.

Mbere, Xi yise Ubushinwa n’Uburusiya “abaturanyi b’imbaraga n’abafanyabikorwa bumvikana”.

Itangazamakuru rya leta mu Burusiya rivuga ko aba bategetsi bombi kandi:

Basinye amasezerano ku bufatanye mu bucuruzi no gukomeza umubano

Bageze ku bwumvikane ku muhora uca muri Siberia ugeza gas y’Uburusiya mu Bushinwa uciye muri Mongolia

Bemeranyije ko “intambara kirimbuzi itagomba gutangizwa”

Baganiriye ku mpungenge zabo ku masezerano mashya ya gisirikare ya Aukus – hagati ya Australia, Ubwongereza na Amerika

Batangaje impungenge zabo ku kwaguka kwa OTAN muri Aziya “mu bya gisirikare n’ibindi by’umutekano”

Hari impungenge zirimo kwiyongera mu bihugu by’iburengerazuba ko Ubushinwa bushobora guha intwaro Uburusiya mu ntambara ya Ukraine.

Avugira i Brussels, umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yavuze ko “nta kimenyetso cyemeza barabona ko Ubushinwa burimo guha intwaro Uburusiya”.

Gusa yongeyeho ko hari “ibimenyetso” ko Uburusiya bwazisabye, kandi ko ubwo busabe burimo kwigwaho na Beijing.

Itangazo rihuriweho rwasohowe n’Ubushinwa n’Uburusiya nyuma ya kuriya guhura kw’abategetsi babyo rivuga ko ubufatanye bwa hafi bw’ibihugu byombi butarimo “gufatanya bya gisirikare na politike”.

Ryongeraho ko iyo mibanire “ntirimo uburyo bwo guhangana kandi ntabwo irwanya ibindi bihugu”.

Putin kandi yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru ashinja uburengerazuba kohereza intwaro zifite “ibizigize bya kirimbuzi”, yongeraho ko bishobora kuba ngombwa ko Uburusiya “busubiza” niba Ubwongereza bwoherereje Ukraine ibisasu bikozwe n’ibirimo ikinyabutabire cya uranium igabanyije.

Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza yavuze ko uranium igabanyije ari “ikintu cyemewe” kidafite “aho gihuriye n’intwaro za kirimbuzi”.

Perezida Xi yatangaje ko “yishimiye cyane” kugera i Moscow kandi yavuze ko ibiganiro na mugenzi we Putin byari “byeruye, bifunguye kandi ari ibya gicuti”.

Uru ruzinduko rwaje nyuma y’iminsi Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rusohoye inyandiko zo guta muri yombi Perezida Putin kubera ibirego by’ibyaha by’intambara.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani bitunguranye nawe yahise asura Kyiv – aba umutegetsi wa mbere w’Ubuyapani usuye igihugu kiri mu ntambara kuva mu ntambara ya kabiri y’isi.

Perezida Zelensky yavuze ko ku ikoranabuhanga rya video azitabira inama ya G7 izabera mu Buyapani muri Gicurasi(5) kuko yatumiwe na Minisitiri w’Intebe Kishida.

Kuwa kabiri nimugoroba, Zelensky yabwiye abanyamakuru ko yasabye kandi Ubushinwa kugira uruhare mu biganiro ariko ategereje igisubizo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa