skol
fortebet

Iceland: Abayobozi bafashe imyanzuro ikomeye kubera ikirunga giteye inkeke

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Iceland, igihugu cyo mu majyaruguru y’Uburayi, yatangaje ibihe bidasanzwe nyuma yuko urukurikirane rw’imitingito y’isi ruteje impungenge ko ikirunga gishobora kuruka.

Sponsored Ad

Abategetsi bategetse abantu babarirwa mu bihumbi baba mu mujyi wa Grindavík wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuva mu ngo zabo, nk’ingamba y’ubwirinzi.

Ikigo cy’iteganyagihe cya Iceland (IMO) kivuga ko gihangayikishijwe n’ingano nini y’ibintu bifashe bimeze nk’ibikoma (magma) birimo gukwirakwira munsi y’ubutaka kandi bishobora kugera hejuru y’ubutaka bw’aho hantu.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, imitingito y’isi ibarirwa mu bihumbi yumvikaniye mu nkengero y’ikirunga cya Fagradalsfjall kiri hafi aho.

Yibanze ku mwigimbakirwa wa Reykjanes wo muri Iceland, wari umaze imyaka 800 utabamo iruka ry’ikirunga, mbere yuko rihaba mu mwaka wa 2021.

Ku wa kane, ukwiyongera kw’imitingito muri ako gace kwatumye ahantu hari hafi aho h’amazi magari hakikijwe n’amabuye manini hasurwa cyane na ba mukerarugendo, hazwi nka Blue Lagoon, hafungwa. Kuva mu mpera y’Ukwakira (10) uyu mwaka, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Iceland hamaze kuba imitingito y’isi irenga 20,000.

Ikigo cya Iceland cyo kurinda abaturage cyavuze ko icyemezo cyo gusaba abaturage kuva mu ngo zabo, cyafashwe nyuma yuko ikigo IMO kidahakanye ko "umuyoboro wa ’magma’ ubu urimo kwikora ushobora kugera i Grindavík".

Mu itangazo ku wa gatanu, icyo kigo cyavuze ko abantu bagomba kuva muri uwo mujyi, ariko gishimangira ko atari "uguhunga mu buryo bwihutirwa" - kibasaba "kuguma batuje, kuko dufite igihe gihagije cyo kugira icyo tubikoraho".

Cyongeyeho kiti: "Nta byago bihari by’aka kanya bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose, guhunga ahanini ni uburyo bwo kwirinda, ikigamijwe cy’ibanze ni umutekano w’abantu bose batuye i Grindavík."

Imihanda yose yerekeza muri uwo mujyi utuwe n’abantu bagera ku 4,000 yafunzwe uretse gusa ku bikorwa byihutirwa, kugira ngo ibinyabiziga bishobore kwinjira no gusohoka.

Mu itangazo ku wa gatanu, ikigo IMO cyavuze ko "impinduka nyinshi zabayeho mu mitingito", ko uwo munsi imitingito yari irimo kwerekeza i Grindavík.

Cyongeyeho ko ’magma’ bishoboka ko yageze munsi y’uwo mujyi kandi "ntibishoboka kumenya neza neza" niba cyangwa aho ishobora gutungukira.

Ikigo IMO cyagize kiti: "Ingano ya ’magma’ ihari ni nyinshi cyane kurusha iyabonetse ubwo habagaho kwinjirirwa na ’magma’ ya mbere nyinshi cyane ifitanye isano no kuruka kw’ikirunga cya Fagradalsfjall."

Iceland ni hamwe mu turere tubamo iruka ry’ibirunga cyane ku isi. Muri Iceland hari ibirunga bigera kuri 30 bikiri mu gihe cyo kuruka.

Iruka ry’ibirunga ribaho igihe ’magma’, yorohereye cyane kurusha umuzenguruko wayo wo mu ibuye (mu rutare), izamutse ikagera hejuru ku butaka ivuye munsi kure yabwo.

Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ikirunga cya Litli-Hrutur, cyangwa Little Ram, cyarukiye mu gace karimo ikirunga cya Fagradalsfjall, bikurura ba mukerarugendo baza gusura aho hantu.

Hari hashize imyaka 800 nta kuruka kw’ibirunga kubaye aho hantu, kugeza ubwo kwabagaho mu 2021, mu 2022 no mu 2023.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa