skol
fortebet

Icyogajuru cy’ u Burusiya cyaburiwe irengero

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Icyogajuru cy’u Burusiya cyagenewe gukora iby’iteganyagihe cyari kimaze amasaha make cyoherejwe kimaze kuburirwa irengero mu isanzure ry’ikirere,ni amakuru yemezwa n’abahanga bo mu kigo Roscosmos bagikurikiraniraga hafi .
Iki cyogajuru Meteor-M Nº 2-1 cyoherejwe mu kirere giturutse ahitwa Vostochny Cosmodrome, ngo cyamaze gutakaza itumanaho n’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’ibyogajuru bita ‘Russia State Space Corporation Roscosmos , kikaba kandi cyari kikorewe n’igisasu cyagenewe gutwara (...)

Sponsored Ad

Icyogajuru cy’u Burusiya cyagenewe gukora iby’iteganyagihe cyari kimaze amasaha make cyoherejwe kimaze kuburirwa irengero mu isanzure ry’ikirere,ni amakuru yemezwa n’abahanga bo mu kigo Roscosmos bagikurikiraniraga hafi .

Iki cyogajuru Meteor-M Nº 2-1 cyoherejwe mu kirere giturutse ahitwa Vostochny Cosmodrome, ngo cyamaze gutakaza itumanaho n’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’ibyogajuru bita ‘Russia State Space Corporation Roscosmos , kikaba kandi cyari kikorewe n’igisasu cyagenewe gutwara ibyogajuru cyo mu bwoko bwa Soyuz-2.1b.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Burusiya ,rivuga ko uku kubura itumanaho kw’iki cyogajuru kwabayeho nyuma y’uko iki cyogajuru gitakaje icyerekezo cy’aho mu byukuri cyari kerekejwe.

Dmitry Peskov ,uyu ni umuvugizi wa Leta y’u Burusiya abajijwe niba Perezida Vladmir Poutin yaba yamenyeshejwe iby’ibura ry’iki cyogajuru ,yashubije ko Perezidansi y’u Burusiya itegereje ko habanza kuboneka amakuru ahagije aturuka mu Kigo cyohererejwemo iki cyogajuru ,kugirango hagire ibyagenderwaho ngo hagenwe ibikenewe byihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa