skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Urubyiruko rw’abanyekongo ruri kwinjira mu gisirikare ku bwinshi

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo benshi bari kwinjizwa ku bwinshi mu gisirikare i Goma aho bari kwitegura gufasha ingabo za DRC kurwanya M23.
Aba bari kwinjizwa mu gisirikawre na Gen Shiko ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya.
Ku itegeko rya Perezida Tshisekedi ingabo zahawe inshingano zo gutoza uru rubyiruko rwinshi kurasa n’igisirikare.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo 2023, Tshisekedi yongeye gushinja yeruye u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ruwuha “abantu (...)

Sponsored Ad

Abagabo benshi bari kwinjizwa ku bwinshi mu gisirikare i Goma aho bari kwitegura gufasha ingabo za DRC kurwanya M23.

Aba bari kwinjizwa mu gisirikawre na Gen Shiko ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya.

Ku itegeko rya Perezida Tshisekedi ingabo zahawe inshingano zo gutoza uru rubyiruko rwinshi kurasa n’igisirikare.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo 2023, Tshisekedi yongeye gushinja yeruye u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ruwuha “abantu n’ibikoresho”.

Perezida Tshisekedi yasabye abanyecongo gushyira ku ruhande ibibatandukanya bakunga ubumwe mu kurwanya umwanzi wabateye akabashora mu ntambara.

Ati "Ni ahanyu baturage, ko intambara twagashojweho n’umuturanyi isaba ko buri wese muri twe yitanga. Ni igihe cyo kurenga ibidutanya bishingiye kuri politiki tugahuriza hamwe mu kurwanira igihugu cyatubyaye. Amateka yacu ntiyahwemye kugaragaza ko hamwe no kudacikamo ibice twabashije gusohoka mu bibazo nk’ibyo twemye. Dukomeze kwifatanya dushyigikira ingabo zacu.”

Perezida Tshisekedi yahamije ko ibibazo igihugu giifte uyu munsi ntacyo bizabatwara kandi ko ari ikindi kimenyetso cy’uko “tuzatsinda tukongera tukubaka kurushaho ubumwe bwacu.”

“Hirya y’ibidutanya bishingiye kuri politiki, ingengabitekerezo, iyobokamana, n’amoko, kurwanira igihugu ni yo ntumbero nyamukuru ishobora kuduhuza muri iki gihe.”

Yakomeje avuga ko igihugu gikeneye amaboko y’abakobwa n’abahungu bo gufasha igisirikare ari naho yahereye asaba urubyiruko kuba maso rugafasha igihugu kurwanya abagambanyi baba abasivile cyangwa abasirikare n’abandi bigira intama kandi bakora mu nyungu z’umwanzi.

Ati “ Abo bazajya bagezwa imbere y’amategeko bahembwe ibihwanye n’imyitwarire nk’iyo. Ndakomeza kugaruka ku busabe bwanjye nagejeje ku rubyiruko rwacu rufite umuhamagaro kwinjira ari benshi mu gisirikare.”

Yasabye ko hashyirwaho site zo gutangirwamo imyitozo ya gisirikare mu ntara 26 zigize iki gihugu. Ati “Tugomba kubyumva neza ko nta wundi muntu uzaza kudushakira umutekano ahubwo ni twe ubwacu tuzarengera igihugu kandi ibyo bisaba buri wese muri twe kubigiramo uruhare.”

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa