skol
fortebet

Igiporisi cya Kenya cyahitanye babiri bari mu myigaragambyo

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Abatavugarumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Kenya babiri bari mu myigaragambyo mu gace ka Bondo, mu burengerazuba bw’icyo gihugu bishwe barashwe barimo batana mu mitwe n’igiporisi. Ibyo byemejwe n’abar’aho batari bake igihe byabaga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira nibwo abantu bagera kuri 500 babyukiye mu myigaragambyo muri Bondo akaba ari n’agace kavukamo Raila Odinga, umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi uherutse kwivana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abo bantu bashyamiranye (...)

Abo bantu bashyamiranye n’igiporisi cyo muri ako gace nk’uko Ijwi ry’Amerika ryabyanditse.

Umukuru w’igiporisi cy’aho, John Kiarie, yanze kugira icyo atangaza ataranga raporo y’ibyabaye byose.

Abo babaye abantu ba mbere bapfuye inyuma y’imvururu zakurikiye amatora yo ku itariki 8 z’ukwezi kwa munani, ahapfuye abantu bagera kuri 37 .

Iyo myigaragambyo kandi yanabereye no mu bindi bice bya Kenya, yitabiriwe n’abantu barenga ijana n’ubwo Leta yari yabibujije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa