skol
fortebet

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko kitazihanganira M23 kubera amakosa iri gukora

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’Uburundi kivuga ko kitazihanganira umutwe wa M23 ukibuza kugemurira abasirikare bacyo bari ku birindiro bya Kitchanga na Mweso.

Sponsored Ad

M23 iri kurwana na leta ya Republika ya Demokrasi ya Congo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Uburundi n’ibindi bihugu by’akarere ka Afrika y’Uburasirazuba bikaba byarohereje ingabo muri Congo, kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara.

Mu itangazo ry’igisirikare cy’Uburundi ryashyizweho umukono n’umuvugizi wacyo Col Floribert Biyereke, rivuga ko intambara yasubiye kwaduka.

Rigira riti:"Hashize iminsi umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro isubiye gutana mu mitwe mu turere tutari duke twa Kivu ya ruguru, muri Republika ya Demokrasi ya Congo."

Rikomeza rivuga ko iyo ntambara ishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, ikabuza n’ingabo za Afrika y’uburasirazuba gukora ibikorwa byazo.

Ryatunze urutoki kuri M23 ko incuro ebyiri zose, yangiye abasirikare b’Uburundi gutambuka.

Riti:"Kuwa 21 Ukwakira 2023, imodoka z’abasirikare b’Uburundi bari mu ngabo z’akarere k’ibihugu bihurikiye mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba, zari zitwaye ibyokurya ku birindiro bya Kitchanga na Mweso, zangiwe gutambuka n’umutwe wa M23.

"Ibyo byongeye kuba kuwa 30 Ukwakira 2023,ubwo imodoka zari zijyanye ibyokurya zarimo zijya kuri ibyo birindiro nanone."

Ibiro bikuru by’ingabo z’akarere k’ibihugu bihurikiye mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba ngo byasabwe gushakira umuti icyo kibazo, ariko ngo ntibyashoboye kumvisha umutwe wa M23 gufungura uwo muhanda.

Kubera iyo mpamvu, igisirikare cy’Uburundi kiratangaza ko kidashobora kugumya "kwihanganira imyatwarire nk’iyo."

Abasirikare b’Uburundi bari mu ngabo z’akarere k’ibihugu bihurikiye mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba "basabwe gufata imyanzuro ikwiye".

Iyo myanzuro ariko ntiyatangajwe.

M23 yashinje Uburundi gufatanya na FARDC mu kubarwanya

Mu itangazo ryo kuri uyu wa mbere, umutwe wa M23 washinje abasirikare b’Uburundi ko bakorana n’igisirikare cya Congo hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, bagakoresha ibice uwo mutwe wavuyemo mu kugaba ibitero ku basivile ntacyo bakoze.

M23 igira iti:"Ubufatanye bwa leta ya Kinshasa, FARDC, FDLR. MERCENAIRES. MILICES hamwe n’abasirikare ba FORCES DE DÉFENSE NATIONALE DU BURUNDI (FDN) bakoresha ibice twasubije ingabo z’akarere k’uburasirazuba bwa Afrika mu kugaba ibitero ku basivile."

M23 ikomeza ivuga ko itewe umutima uhagaze no kubona igihugu cy’Uburundi kijya mu bikorwa byo kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara kandi ari cyo kiyoboye ishyirahamwe ry’Uburasirazuba bwa Africa, kikaba kinari mu bigize ishyirahamwe ry’akarere k’ibiyaga bigari.

Uwo mutwe uherutse kwerekana muri vídeo umusirikare uvuga ko ari umurundi wafatiwe ku rugamba yambaye imyenda z’igisirikare cya Congo.

Mu itangazo ry’ingabo z’Uburundi, nta ho ryigeze rivuga ko baba baratanye mu mitwe n’abarwanyi ba M23.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje gushaka umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Col Floribert Biyereke kugira agire icyo avuga kuri ibi M23 ibashinja, ariko asubiza binyuze kuri WhatsApp ko itangazo igisirikare cy’Uburundi cyasosohoye ryuzuye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa