skol
fortebet

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku birego kiri gushinjwa byo gufasha FARDC

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yaho bitangiye kunugwanugwa ndetse M23 yo ikerura,ingabo z’Uburundi zavuze ku birego birimo kurenga ku nshingano zahawe muri RD Congo zigahinduka umufasha wa FARDC,

Sponsored Ad

Ingabo z’Uburundi zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishinjwa kurenga ku nshingano zazijyanye zikabogamira kuri Guverinoma ya Kinshasa.

Mu itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, ryashyizweho umukono n’umuvugizi, Col. Biyereke Floribert, zavuze ko "kuva abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa EAC bemeza kohereza ingabo gushyigikira Guverinoma ya repubulika ya Demokarasi ya Congo kugarura amahoro muri kiriya gice cy’igihugu, u Burundi bwohereje ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Werurwe 2023,"

Yibukije ko "ingabo z’u Burundi zikora ubutumwa bwazo zikurikije amategeko agenga ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Yongeye ho ko hagendewe Ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’izo ngabo z’akarere, ingabo z’u Burundi zikora ubutumwa burimo: kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, gutuma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bwisanzure ku mihanda iri aho zishinzwe gukorera.

Itangazo rije mu gihe umutwe wa M23 wari wasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo guha ubufasha FARDC, FDLR, Nyatura n’indi mitwe bikorana, mu bitero ikomeje kugabwaho mu bice bitandukanye.

Igisirikare cy’u Burundi giherutse gushyira mu maboko ya FARDC igice cya Mushaki M23 yari yavuyemo ikagisigira Ingabo za EAC mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abakuru b’ibihugu bo mu karere.

Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo ryacyo ariko gikomeza cyemeza ko aho abasirikare babo bari hose mu burasirazuba bwa Congo bishimirwa n’abaturage barinda ikibi cyose cyabegera harimo no kurinda ibyabo gusahurwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Itangazo risoza ryemeza ko abasirikare b’u Burundi bakorera ahantu hose n’igihe cyose kinyamwuga, nk’imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’Igisirikare cy’u Burundi.

Ibitekerezo

  • Shame on this Burundi Army spokesman .Arabeshye .Ingabo z’uburundi zahaye uduce zarimo FARDC nabambari bayo banarebera batwika inzu z’abatutsi.

    Sawa. Tutawona. Nani mbwa nani Bwan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa