skol
fortebet

Igisirikare cy’Ubushinwa cyakomoje ku kaga kagwira isi burwanye n’Amerika

Yanditswe: Monday 05, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa yavuze ko intambara n’Amerika yaba "ibyago bitihanganirwa" ku isi, mu ijambo rye rya mbere rikomeye avuze kuva yagera kuri uyu mwanya.

Sponsored Ad

Mu nama ku mutekano, Jenerali Li Shangfu yavuze ko "ibihugu bimwe" birimo gukaza umurego wo kwigwizaho intwaro muri Aziya.

Ariko yavuze ko isi ari nini bihagije ku Bushinwa n’Amerika, kandi ko ibi bihugu bibiri by’ibihangange bikwiye kureba uko byumvikana.

Mbere, Amerika yavuze ko hari ingendo "zitarimo umutekano" zirimo gukorwa n’ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa, iruhande rw’ubwato bw’intambara bw’Amerika mu bunigo bwa Taiwan.

Ku wa gatandatu, igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyavuze ko ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa bwagenze "mu buryo butarimo umutekano" bwerekeza iruhande rw’ubwato bw’intambara bw’Amerika, ubwo bwari bunyuze mu bunigo bwa Taiwan buri kumwe n’amato y’intambara ya Canada.

Ubushinwa bwanenze ibyo bihugu byombi kubera icyo bwise "guteza ibyago ku bushake". Amerika na Canada byavuze ko amato yabyo yari arimo kugenda ahemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Jenerali Li, wabaye Minisitiri w’ingabo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, yashinje Amerika kugira "imitekerereze yo mu ntambara y’ubutita" ndetse avuga ko ibyo "birimo kongera cyane ibyago byo mu rwego rw’umutekano".

Mu ijambo rye, yavuze ko Ubushinwa butazemera ko amarondo y’ubwato bw’Amerika n’inshuti zayo aba "urwitwazo rwo kugira ubwiganze bw’ingendo z’amato".

Abajijwe ku byabereye mu bunigo bwa Taiwan, yavuze gusa ko ibihugu byo hanze y’ako karere birimo kongera ubushyamirane.

Yabivuze ku cyumweru mu nama izwi nka Shangri-La Dialogue muri Singapour, iyo ikaba ari yo nama yonyine ngarukamwaka ku mutekano y’akarere k’Aziya n’inyanja ya Pasifika.

Ubushinwa bwanze ubusabe bw’Amerika bwo kugirana ibiganiro bya gisirikare bitaziguye, bubikora mu kwamagana ibihano Amerika yafatiye Jenerali Li mu mwaka wa 2018 kubera intwaro zaguzwe mu Burusiya.

Nubwo hari umwuka mubi mu mubano wa diplomasi, umutegetsi wo hejuru wo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yageze mu Bushinwa mu ruzinduko rw’icyumweru, aho azaganira ku ngingo zitandukanye n’abategetsi bo mu Bushinwa.

Umubano hagati y’Amerika n’Ubushinwa wajemo igitotsi mu myaka ya vuba aha ishize kubera ibibazo byinshi, birimo nko kuba Ubushinwa buvuga ko Taiwan ari iyabwo, no kubera ubushyamirane bwo mu karere k’inyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa.

Liyetona Jenerali Jing Jianfeng wo mu ngabo z’Ubushinwa yavuze ko nta mwanya uhari wo kumvikana kuri Taiwan, ashinja Amerika kwivanga muri ako karere.

Iruhande rw’iyo nama, Jianfeng yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cy’Amerika cyo kongera umubare w’abasirikare muri ako karere, gishobora kongera ibyago byuko habaho gukozanyaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa