skol
fortebet

Igisirikare cya RDC cyashinje u Rwanda guhabwa ubufasha na FDLR muri RDC

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka n’imyaka rwamagana FDLR ndetse rusaba amahanga kuyirwanya,umuvugizi w’Igisirikare cya RDC yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifashwa na FDLR muri Kongo ziyise M23.
Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirilkare cya Congo,yavuze ko u Rwanda rugira FDLR urwitwazo kugira ngo rutere RDC,umutwe wa M23 utabaho.
Ati: “Mu bisanzwe M23 ntibaho, bapfa kuyita M23 ariko ni igisirikare cy’u Rwanda, u Rwanda ni rwo rwashyize umukono ku masezerano, ni rwo rudashyira mu bikorwa (...)

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka n’imyaka rwamagana FDLR ndetse rusaba amahanga kuyirwanya,umuvugizi w’Igisirikare cya RDC yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifashwa na FDLR muri Kongo ziyise M23.

Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirilkare cya Congo,yavuze ko u Rwanda rugira FDLR urwitwazo kugira ngo rutere RDC,umutwe wa M23 utabaho.

Ati: “Mu bisanzwe M23 ntibaho, bapfa kuyita M23 ariko ni igisirikare cy’u Rwanda, u Rwanda ni rwo rwashyize umukono ku masezerano, ni rwo rudashyira mu bikorwa amasezerano.

U Rwanda rwo rushinja ingabo za Congo gufatanya n’iz’umutwe FDLR [ugizwe n’abahunze bamaze kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994] usanzwe urwanya u Rwanda.

Jenerali Ekenge avuga ko uwo mutwe ari urwitwazo “kugira ngo u Rwanda rukomeze kwiba umutungo wa Kongo’’, kuko ngo ku bwe, ’’u Rwanda rubeshejweho na Congo”.

Ati: “Reka nguhe urugero, mu nirwano yabereye i Karake, hariho umu FDLR witwa Mandevu, ni we mu FDLR wereka inzira ingabo z’u Rwanda zishaka kwinjira i Masisi, none ibyo wabisobanura gute?.

Kuva mu myaka n’imyaka, ni aba FDLR bangahe tumaze kohereza mu Rwanda? Hari aba FDLR bafashwe mpiri, abandi bakijyana kuri MONUSCO no ku gisirikare cya Congo, abo bose duca tubohereza mu Rwanda”.

Mu cyumweru gishize, icyegeranyo cya ONU cyavuze ko leta ya Congo ikorana n’imitwe irimo na FDLR.

BBC

Ibitekerezo

  • Noneho ariko abategetsi ba Congo umenya barwaye n’ibisazi si gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa