skol
fortebet

Igisirikare cya Somaliya cyakuye ibirindiro I Mogadishu,umutekano uzamba kurushaho

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byibura abantu babarirwa mu 10 nibo bamaze kumenyekano ko baguye mu gitero bagabweho mu mugi wa Mogadishu muri Somaliya.

Sponsored Ad

Byibura abantu babarirwa mu 10 nibo bamaze kumenyekano ko baguye mu gitero bagabweho mu mugi wa Mogadishu muri Somaliya.

Ni nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zitangaje ko zakuye ibirindiro byazo mu nyubako yari iherutse kugabwaho ibitero n’ibyihebe byo mu mutwe al-Shabab usanzwe ugendera ku matwara akaze y’idini ya Islam muri icyo gihugu.

Imbunda ziremereye z’ibyo byihebe zumvikanye zirasa inyubako yari yiganjemo abashyigikiye ubutegetsi buriho muri Somaliya mu ijoro ryakeye, bahitana umubare utari muto w’abo baturage.

Byasabye amasaha kugirango icyo gitero cy’abagizi ba nabi gikumirwe muri ako gace ka AbdiAziz, Kuko ingabo za leta zahisemo gusuka umuriro kuri abo barwanyi hifashishijwe imbunda zirasa kure kandi ziremereye.

Urwego rwa gisirikare muri Somaliya rwatangaje ko rwahitanye ibyihebe 4 bya al-Shabab,bikekwa ko ari nabyo byonyine byari byagabye icyo gitero.

Mu mezi ashize, umutwe w’ibyihebe wa Alshabab watakaje uduce twinshi wagenzuraga nyuma yo kuraswa ho bikomeye n’ingabo z’igihugu cya Somaliya ku bufatanye n’ingabo za Afurika yunze ubumwe n’abaturage b’igihugu.

Icyakora kuba ibyihebe bikibasha kugaba ibitero ku baturage muri uyu mugi wa Mogadishu, n’ikimenyetso simusiga ko bitarangiye burundu,n’umuzigo kuri leta wo gukomeza kurinda abaturage.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa