skol
fortebet

Igisirikare cya Ukraine kiri ku gitutu nyuma y’igitero cy’Uburusiya cyishe abasirikare

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakuru b’igisirikare cya Ukraine barimo kurushaho kotswa igitutu kijyanye n’igitero cya misile Uburusiya buherutse kugaba, byemezwa ko cyishe kikanakomeretsa abasirikare benshi ba Ukraine.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byo muri Ukraine hamwe n’imbuga za internet zo mu Burusiya zitangaza amakuru ajyanye n’igisirikare, bivuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 20 biciwe mu muhango wo gutanga ibihembo wabaye ku wa gatanu hafi y’imirongo y’imbere y’ahabera urugamba mu majyepfo ya Ukraine.

Igisirikare cya Ukraine ntikiratanga imibare y’abapfuye n’abakomeretse muri icyo gitero cyo mu karere ka Zaporizhzhia, cyise "akaga".

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyabaye "byashoboraga kwirindwa".

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ku cyumweru, yongeyeho ko "ibikorwa byo mu rwego mpanabyaha byatangijwe".

Ati: "Buri musirikare wo mu karere k’imirwano - aho umwanzi aba ashobora kurasa ndetse akorera ubutasi bwo mu kirere - azi uko yitwara ahantu ho ku karubanda, uburyo bwo gutuma habaho umutekano."

Bamwe mu basirikare ba Ukraine hamwe n’inzobere mu bya gisirikare bavuga ko uwo muhango utagakwiye kuba warabereye mu gace kari mu byago byo kugabwaho igitero.

Bavuga ko abasirikare ba Ukraine bagakwiye kuba bari babizi ko indege nto z’intambara zitarimo umupilote (drones) z’Uburusiya buri gihe ziba zikurikiranira hafi ibikorwa by’abasirikare ba Ukraine hafi y’ahari imirongo y’imbere yo ku rugamba, kugira ngo ziyobore ibitero by’indege n’ibitero by’imbunda za rutura.

Amashusho ya drone, ubu yamaze kuboneka kuri shene yo mu Burusiya yo ku rubuga rwa Telegram, bivugwa ko agaragaza igihe habaga igitero cyishe abantu mu gisa nk’umuhango urimo kubera ahantu ku karubanda hadatwikiriye.

Imirambo imwe, byemezwa ko ari iy’abo basirikare ba Ukraine, na yo iboneka iri hasi ku butaka.

Igisirikare cy’Uburusiya nta cyo cyari cyatangaza ku mugaragaro kuri icyo gitero.

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Rustem Umerov, ku wa gatandatu yemeje ibyari byatangajwe mbere mu bitangazamakuru ko abasirikare ba Ukraine bo muri brigade "Zakarpattia (Transcarpathia)" ya 128 irwanira mu misozi miremire bishwe ku wa gatanu.

Mu itangazo, yanategetse ko hakorwa "iperereza risesuye" ku cyo yise "akaga".

Hagati aho, ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine bwavuze ko misile ya Iskander-M - misile y’Uburusiya yo mu bwoko bwa ’ballistic’ irasa mu ntera ngufi - ari yo yakoreshejwe muri icyo gitero. Bwavuze ko hari abasivile bakomeretse.

Ku cyumweru, Depite Mykhailo Volynets wo muri Ukraine yavuze ko abantu 28 bishwe naho abandi 53 barakomereka muri icyo gitero, ariko ibi ntibiremezwa n’abategetsi.

Perezida Zelensky yavuze ko ashaka "kumenya ukuri kuzuye ku byabaye no kurinda ko ibintu nk’ibi byongera kubaho".

Ubuyobozi bwa brigade ya 128 nta cyo buratangaza ku mugaragaro kuri ibi.

Hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu mu karere ka Transcarpathia ko mu burengerazuba bwa Ukraine. Byemezwa ko abapfuye benshi bakomoka muri ako karere.

Leta ya Ukraine ntiratangaza ku mugaragaro agace kabereyemo icyo gitero, ariko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Ukraine avuga ko ari mu cyaro kiri hafi y’imirongo y’imbere yo ku rugamba.

Abatangaza amakuru ku mbuga za internet bo mu Burusiya bavuze ko byabereye mu cyaro cya Dymytrovo (Ukraine yahaye izina rishya rya Zarichne mu mwaka wa 2016).

Byemezwa ko icyo gitero cyabaye ubwo abasirikare ba Ukraine bari bari mu Munsi w’Imbunda za Rutura (Artillery Day), wo kwizihiza abasirikare bo mu mitwe ikoresha imbunda za rutura n’ibisasu bya misile.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa