skol
fortebet

Igitero cy’Amerika Cyahitanye Abategetsi Batatu ba ISIS muri Siriya

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu waraye ushyinguye abategetsi bawo batatu, baguye mu bitero bibiri leta zunze ubumwe za Amerika yagabye mu burengerazuba bwa Siriya.

Sponsored Ad

Igisirikare cy’Amerika cyemeje ko igitero cya mbere cyakozwe na kajugujugu mu gitondo cy’ejo kuwa 4, mu karere ka Qamishli, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Siriya.

Igisirikare cy’Amerika mu karere ka Siriya n’igice kinini cyo mu burasirazuba bwo hagati cyavuze ko icyo gitero cyahitanye, Rakkan Wahid al-Shammri, n’umwe bakorana. Abandi babiri barafatwa.

Al-Shammri yashinjwe na Amerika kuba ari we wari ushinzwe kwinjiza intwaro n’abarwanyi bajya kurwana ku ruhande rw’uwo mutwe.

voa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa