skol
fortebet

Igitero cy’ iterabwoba mu Bwongereza cyahagaritse imirimo y’ Abadepite

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’iterabwoba nyuma yuko imodoka igonze abantu i Westminster hanze yaho inteko ishingamategeko y’Ubwongereza ikorera mu murwa mukuru London.

Sponsored Ad

Iyi modoka yayobowe mu bagenda ku magare ndetse n’abanyamaguru nyuma gato ya saa moya n’iminota 30 za mu gititondo ku isaha yo mu Bwongereza.

Uyu mugabo ucyekwa, uri mu kigero cy’imyaka irenga 20 y’amavuko, byibazwa ko atari asanzwe azwi n’urwego rw’ubutasi bw’imbere mu Bwongereza rwa MI5 cyangwa polisi irwanya iterabwoba, kandi ntabwo ari gusubiza ibibazo ari kubazwa.

Umugore ari kwitabwaho mu bitaro kubera ibikomere bikomeye ariko bidashyira ubuzima bwe mu kaga.

Neil Basu, umukuru w’ishami rya polisi y’Ubwongereza ya Scotland Yard rirwanya iterabwoba, yavuze ko "ubu amakuru y’ubutasi avuga ko nta kindi kibazo gihari" mu mujyi wa London cyangwa mu Bwongereza muri rusange.

Uyu mugabo ucyekwa, umwirondoro we nturatangazwa. Ari kuri stasiyo ya polisi iri mu gice cy’amajyepfo ya London n’imdoka ye iri gusakwa.

Nta wundi muntu wari muri iyo modoka, nta n’intwaro zasanzwemo.
Byitezwe ko abagize akanama ka leta kazwi nka Cobra gaterana mu bihe bidasanzwe, baza guterana uyu munsi.

Ababibonye biba bavuze ko babonye imodoka yo mu bwoko bwa Silver Ford Fiesta, yerekezaga mu gice cy’uburengerazuba, isa nkaho igonga nkana abari ku magare n’abanyamaguru ubwo yishoraga gutihuti mu mukono utari uwayo.
Videwo yatangajwe na BBC igaragaza igihe imodoka yajyaga mu mwanya wahariwe abanyamaguru, mbere yuko itangirwa n’uruzitiro rw’umutekano. Umupolisi agaragara asimbuka urundi ruzitiro mu rwego rwo kuyibererekera. Imirimo y’inteko ishingamategeko ubu yabaye ihagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa