Igitero cy’Uburusiya kuri stasiyo cyahitanye abantu 22 muri Ukraine
Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022
Ukraine ivuga ko igitero cy’ibisasu bya rokete cy’Uburusiya ahategerwa gariyamoshi cyishe abantu 22, ku munsi hari hashize amezi atandatu Uburusiya butangiye igitero cyabwo kuri iki gihugu.
Ukraine ivuga ko igitero cy’ibisasu bya rokete cy’Uburusiya ahategerwa gariyamoshi cyishe abantu 22, ku munsi hari hashize amezi atandatu Uburusiya butangiye igitero cyabwo kuri iki gihugu.
Ukraine ivuga ko batanu mu bapfiriye muri icyo gitero mu mujyi wa Chaplyne wo mu burasirazuba bahiriye mu modoka kugeza bapfuye. Umuhungu w’imyaka 11 na we yishwe.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje iby’icyo gitero mu nama y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN). Yavuze ko abantu hafi 50 bakomeretse.
Kugeza ubu Uburusiya nta cyo burabitangazaho.
Umunsi wo ku wa gatatu Ukraine yawumaze irimo kwizihiza imyaka 31 ishize ibonye ubwigenge.
Mbere, Zelensky yari yavuze ko Uburusiya bushobora kugira ikintu bukora cy’"ubugome" mu kudobya ibirori.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *