skol
fortebet

Igitero gishinjwa Amerika cyahitanye abantu 10 muri Somaliya

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Somali bwatangaje ko abaturage bagera ku icumi bishwe undi umwe arakomereka mu gitondo cyo kuri u yu wa gatanu tariki ya 25 Kamanea 2018, mu gitero cyakozwe n’abantu bitwaje intwaro bo mw’ishyirahamwe ryigenga ry’Abanyamerika ricunga umutekano, ryitwa, Bancroft.
Umuyobozi wungirije mu ntara ya Lower Shabelle, Ali Nur Mohamed yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubwo bwicanyi bwabereye mu kigo kiri hafi ya gace ka Barire, ku birometero 55 uva mu mujyepfo ashyira uburengerazuba bwa (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Somali bwatangaje ko abaturage bagera ku icumi bishwe undi umwe arakomereka mu gitondo cyo kuri u yu wa gatanu tariki ya 25 Kamanea 2018, mu gitero cyakozwe n’abantu bitwaje intwaro bo mw’ishyirahamwe ryigenga ry’Abanyamerika ricunga umutekano, ryitwa, Bancroft.

Umuyobozi wungirije mu ntara ya Lower Shabelle, Ali Nur Mohamed yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubwo bwicanyi bwabereye mu kigo kiri hafi ya gace ka Barire, ku birometero 55 uva mu mujyepfo ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu.

Abagabo babiri b’Abazungu bafatanyije n’Abanyesomaliya bacyeya nibo bakoze icyo gitero cyahitanye abo bantu barimo abana bato n’abakuze, nk’uko uwo muyobozi yabitangaje.

Iryo shirahamwe ricunga umutekano, Bancroft rikomoka muri Abanyamerika rikaba ritanga inyigisho za gisirikare n’ibikoresho ku basirikare b’ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Afrika hamwe n’abasirikare ba Somaliya.

Minisititi Abdirashid Mohamed Abdullahi wa Somaliya yavuze abo bantu barashwe kuko bari bafite intwaro kandi ko basabwe kubishyira hasi baranga.

Akomeza avuga ko batangiye iperereza ngo hamenyekane abakoze icyo gitero cyangwa se niba ari Al-shabab.

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa