skol
fortebet

Imibare mishya ya HCR irerekana ko abarenga miliyoni bamaze guhunga muri Sudan

Yanditswe: Saturday 20, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umruyango w’Abibumbye rishizwe impunzi (HCR), ryatangaje ko abaturage barenga miliyoni bamaze gukurwa mu byabo n’imirwano imaze ukwezi muri Sudan, ishyamiranyije ingabo za leta y’icyo gihugu n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).

Sponsored Ad

Umuvugizi wa HCR, Matthew Saltmarsh, yavuze ko abagera ku bihumbi 843 bakuwe mu byabo ariko bahungira imbere mu gihugu, abandi 250 000 bahungira mu bihugu bituranye na Sudan.

Misiri ni yo yakiriye umubare munini w’impunzi, ungana n’abantu ibihumbi 110. Ibindi bihugu bifite impunzi nyinshi zavuye muri Sudan birimo: Chad, Sudan y’Epfo na Ethiopia.

Iyi ntambara ikomeje gushegesha abaturage ba Sudan kuko n’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kubura ndetse n’aho bibonetse bikaba bihenda, bikaba bisaba abahunga gukoresha amagare n’indogobe cyangwa bakagenda n’amaguru.

Kugeza ubu, iherezo ry’iyi ntambara ryo riragaragara nk’irikiri inzozi kuko impande zihanganye zidashaka gusasa inzobe, dore ko Umuyobozi w’Ingabo za Sudani Gen Abdel Fattah Al Burhan, kuwa Gatanu yakuye Gen Mohamed Dagalo uzwi nka Hemedti uyobora umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), mu nama ya gisirikare iyoboye igihugu akamusimbuza Malik Agar, umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wasinyanye na guverinoma amasezerano y’amahoro mu 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa