skol
fortebet

Imigambi y’ubushinwa kuri Ukraine yakemanzwe n’ibihugu byo mu burengerazuba

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier aravuga ko ashidikanya ku ruhare rw’Ubushinwa mu kugarura amahoro muri Ukraine, nyuma y’uko leta y’Ubushinwa imaze gushyira ahagaragara ingingo 12 zigamije kubaka no kugira uruhere mu kugarura amahoro muri Ukraine.

Izi mpungenge za Perezida w’Ubudage azihuje na Perezida Vlodymir Zelensky wa Ukraine nawe waraye atangaje ko atabona neza uruhare rw’Ubushinwa mu kugarura amahoro muri Ukraine.

Bwana Zelensky avuga ko ateganya guhura n’abategetsi ba leta y’Ubushinwa kugirango bagire ibyo bumvikana kuri iyi gahunda nziza y’Ubushinwa yo kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Ukraine.

Ubushinwa bukaba bukomeje gushinjwa gukorana bya hafi na leta ya Perezida Vladimir Putin.

Perezida Joe Biden w’Amerika aherutse gushinja Ubushinwa gutera inkunga y’imbunda n’amasasu igihugu cy’Uburusiya, ariko leta ya Beijing irabihakan, ivuga ko ari ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa