skol
fortebet

Imodoka yinjiye mu bari basohokeye ku mucanga ikomeretsa benshi

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi barimo Abongereza bagonzwe n’imodoka yinjiye mu mbaga y’abantu bari ku mucanga wa Tel Aviv,yica umwe, mu ijoro ryo kuwa Gatanu,tariki ya 08 Mta 2023.
Ibi byabaye nyuma y’amasaha make abakobwa babiri bavukana bo mu Bwongereza biciwe mu "gitero cy’iterabwoba" cyabaye kuwa Gatanu.
Byavuzwe ko abapolisi basanze abantu benshi bakomerekejwe n’imodoka yibirinduye kuri uyu mucanga wa Tel Aviv, muri Isiraheli, nyuma y’iki gitero cya kabiri.
Imodoka yahinduye icyerekezo iva mu muhanda wo (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi barimo Abongereza bagonzwe n’imodoka yinjiye mu mbaga y’abantu bari ku mucanga wa Tel Aviv,yica umwe, mu ijoro ryo kuwa Gatanu,tariki ya 08 Mta 2023.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make abakobwa babiri bavukana bo mu Bwongereza biciwe mu "gitero cy’iterabwoba" cyabaye kuwa Gatanu.

Byavuzwe ko abapolisi basanze abantu benshi bakomerekejwe n’imodoka yibirinduye kuri uyu mucanga wa Tel Aviv, muri Isiraheli, nyuma y’iki gitero cya kabiri.

Imodoka yahinduye icyerekezo iva mu muhanda wo hafi aho yerekeza ku mucanga mu gitero cy’iterabwoba.

Abapolisi baho bavuze ko ukekwaho kuba yaragabye iki gitero yarashwe.

Byavuzwe ko ba mukerarugendo bakomeretse ari abo mu Bwongereza no mu Butaliyani, nkuko byemejwe n’abayobozi.

Umutaliyani umwe yarapfuye mu gihe abongereza benshi bakomerekeye muri iki gitero.

Uwapfiriye muri icyo gitero, abayobozi b’Ubutaliyani bavuze ko yitwa,Alessandro Parini w’imyaka 35 wari usanzwe ari umunyamategeko.

Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni yagaragaje "akababaro gakomeye anifatanya n’umuryango w’uwapfuye,abakomeretse, anifatanya na Leta ya Isiraheli kubera iki gitero yise icy’ubugwari cyahakorewe ".

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasuye ahabereye icyo gitero maze ategeka ko hakongerwa abapolisi n’abasirikare mu kurwanya iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa