skol
fortebet

Impanuka y’iturika ry’ikamyo imaze guhitana abarenga 30

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impanuka yatumye habaho iturika ry’ikamyo yari itwaye gaz, iheruka kubera mu gace ko mu burasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu ijoro rya Noheli,yahitanye abagera kuri 34, barimo 10 b’abakozi bo mu bitaro byegereye agace yabereyemo.
Amakuru aravuga ko iyi mibira icyiyongera kuko hari abakomerekejwe bikomeye niryo turika.
Ikamyo yari itwaye gaz yarahirimye igwa munsi y’ikiraro cyo hasi, giherereye mu gace kitwa Boksburg, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, ubwo abashinzwe kuzimya inkongi (...)

Sponsored Ad

Impanuka yatumye habaho iturika ry’ikamyo yari itwaye gaz, iheruka kubera mu gace ko mu burasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu ijoro rya Noheli,yahitanye abagera kuri 34, barimo 10 b’abakozi bo mu bitaro byegereye agace yabereyemo.

Amakuru aravuga ko iyi mibira icyiyongera kuko hari abakomerekejwe bikomeye niryo turika.

Ikamyo yari itwaye gaz yarahirimye igwa munsi y’ikiraro cyo hasi, giherereye mu gace kitwa Boksburg, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, ubwo abashinzwe kuzimya inkongi bageragezaga kuyihosha, ihita irurika irasandara nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace.

Ikibatsi cy’umuriro ufite urusaku nk’urw’igisasu cyaturikiye ahongaho, cyanangije ibitaro byitwa Tambo Memorial Hospital, biherereye nko muri metero 110 muri ako gace.

Ubwo iryo turika ryabaga, abakozi benshi harimo n’abaganga bo kuri ibyo bitaro, bamwe bari muri parikingi basoje akazi, abandi bagerageza guhungisha imodoka ngo zidafatwa nk’inkongi y’umuriro.

Minisitiri w’Ubuzima, Joe Phaahla, yavuze ko kuhatakariza ubuzima, byiyongereyeho no kwangirika gukomeye kw’Ishami rya serivisi zihutirwa z’ubuvuzi ndetse n’ishami rya ‘X-ray’ y’ibitaro.

Africanews ivuga ko abandi bahitanywe n’iyi nkongi, ari abaturage bari baje kureba iyo kamyo igifatwa n’inkongi. Iturika ryayo rikaba ryanakomerekeyemo nibura abagera kuri 321, bahise bajyanwa muri ibyo bitaro n’ubwo bamwe muri bo nyuma y’aho, baje kwimurirwa mu bindi bitaro bitandukanye byo muri Johannesburg.

Ubuyobozi muri ako gace, buvuga ko iryo turika ry’ikamyo, ryangije inzu nyinshi n’imodoka mu buryo bukomeye.

Inama mpuzamatorero yo muri Afurika y’Epfo (The South Africa Council of Churches), yakoze umuhango wo kunamira no kwibuka abazize iyo mpanuka.

Umushoferi w’imyaka 32 wari utwaye iyo kamyo, yaje gutabwa muri yombi, ariko nyuma y’iminsi micye yakurikiyeho, ararekurwa ku mpamvu ubuyobozi bwavuze ko nta bimenyetso simusiga bimushinja, ko yaba ari we nyirabayazana wayo.

Iyo kamyo yari itwaye gaz ikoreshwa mu ngo no mu nganda, mu mirimo yo gushyushya no guteka, iyivanye ku cyambu cyitwa Richards Bay, kiri ku Nyanja y’u Buhinde muri Afurika y’Epfo, ikaba yarerekezaga mu gihugu cya Botswana.

Tania Campbell, Mayor w’agace kitwa Ekurhuleni, Boksburg iherereyemo, yatangaje ko iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka rigikomeje.

Kuva impanuka yaba mu ijoro rya Noheli, umubare w’abahise bapfa, kugeza ubu umaze kwikuba inshuro eshatu, nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa