skol
fortebet

Indege y’intambara Sukhoi-25 yongeye kwifashishwa na FARDC mu kurasa M23

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Kivu y’Amajyaruguru haravugwa intambara ikomeye ikomeje guhanganisha FARDC na M23,aho Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyitabaje indege z’intambara za Sukhoi-25 izwiho kurimbura buhumyi aho bayirashishije

Sponsored Ad

Impande zombi zihanganye zikomeje gusakiranira mu bice bigize Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Imirwano ikomeye by’umwihariko yabereye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ni imirwano bivugwa ko Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC ryatakarijemo ingabo nyinshi, ibyatumye FARDC yitabaza Sukhoi-25 ngo zihe umusada ingabo zayo zirwanira ku butaka.

M23 mu matangazo yagiye asohorwa n’abayobozi bakuru bayo yashinje FARDC n’abo bakorana barimo abacancuro na FDLR kurasa mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi.

Yavuze ko abasirikare bayo bari gukora ibishoboka byose kugira ngo barinde abaturage.

FARDC biciye muri Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko uyivugira muri Kivu y’Amajyaruguru yo yashinje M23 kugaba igitero ku birindiro byayo biri muri Parike ya Virunga.

Yunzemo ko "ingamba zose zishoboka zafashwe na FARDC" mu rwego rwo gusubiza biriya bitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa