skol
fortebet

Indege z’intambara z’Ubwongereza n’iz’Ubudage zitambitse iy’Uburusiya hafi y’ikirere cya Estonie

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indege z’intambara z’igisirikare kirwanira mu kirere cy’Ubwongereza hamwe n’iz’Ubudage zatangiriye indege y’Uburusiya hafi y’ikirere cya Estonia mu gikorwa cya mbere cyo muri ubwo bwoko.
Izi ndege ebyiri zoherejwe byihuse ejo ku wa kabiri gutangira indege y’igitoro ya Il-78 Midas yari mu kirere hagati ya St Petersburg na Kaliningrad.
Byanze ko iyi ndege ihanahana amakuru n’abashinzwe kugenzura urujya n’uruza mu kirere muri Estonia.
Ingabo z’Ubwongereza n’iz’Ubudage zirwanira mu kirere muri iki (...)

Sponsored Ad

Indege z’intambara z’igisirikare kirwanira mu kirere cy’Ubwongereza hamwe n’iz’Ubudage zatangiriye indege y’Uburusiya hafi y’ikirere cya Estonia mu gikorwa cya mbere cyo muri ubwo bwoko.

Izi ndege ebyiri zoherejwe byihuse ejo ku wa kabiri gutangira indege y’igitoro ya Il-78 Midas yari mu kirere hagati ya St Petersburg na Kaliningrad.

Byanze ko iyi ndege ihanahana amakuru n’abashinzwe kugenzura urujya n’uruza mu kirere muri Estonia.

Ingabo z’Ubwongereza n’iz’Ubudage zirwanira mu kirere muri iki gihe zirimo gukora imyitozo rusange yo mu kirere mu rwego rwa OTAN/NATO muri ako karere.

Kuzibira iyi ndege byo byari ibisanzwe, ariko ni bwo bwa mbere igikorwa nk’iki gikorewe hamwe n’ibi bihugu.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya OTAN n’Uburusiya, bivuye ku gitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, n’ubwo nta kintu na kimwe cyerekana ko hari isano riri hagati yacyo y’ibyabaye ejo, aho indege y’intambara y’Uburusiya yagonganye na drone ya Amerika hejuru y’Inyanka yirabura.

Zimaze gusubiza inyuma iyi ndege ya Midas, izi ndege zahise zoherezwa kuzibira indege yo mu bwoko bwa An-148 nayo yarimo ica hafi y’ikirere cya Estonia.

Igisirikare cy’Ubwongereza kirwanira mu kirere (RAF) kirimo kwitegura kuyobora ubutumwa bwo gucunga ikirere cya OTAN mu karere ka Baltique, gisimbuye icy’Ubudage, mu kwa kane.

Kizayobora ubu butumwa mu gihe cy’amezi ane, mu gihe ibikorwa bihuza Ubwongereza n’Ubudage bizakomeza kugeza mu mpera z’ukwa kane.

Indege enye za RAF ni zo zoherejwe muri iki gikorwa zikaba ziri ku birindiro bya Ämari by’igisirikare kirwanira mu kirere muri Estonia.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa