skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zagabye ibitero aho inyeshyamba zahungiye

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye igitero mu bice bya Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma, aho ibyihebe byari byarahungiye, muri kiriya gihugu.
Mu minsi ibiri ishize, Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafatanyije kugaba ibitero simusiga ku byihebe byasigaye mu bice bya Pundanhar ibya Nhica do Ruvuma biherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma ko mu Ntara ya Cabo Delgado.
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye igitero mu bice bya Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma, aho ibyihebe byari byarahungiye, muri kiriya gihugu.

Mu minsi ibiri ishize, Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafatanyije kugaba ibitero simusiga ku byihebe byasigaye mu bice bya Pundanhar ibya Nhica do Ruvuma biherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma ko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Igisirikare cya Mozambique bagabye ibitero bigamije gutsinsura burundu ibyo byihebe mu bilometero 55 uvuye mu Mujyi wa Palma.

Aho ibyo bitero byagabwe, ni ahantu hasanzwe hari imirima y’imyumbati. Ibyihebe byari byarafashe ako gace aba ariho byihisha.

Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique zari zamenyeshejwe n’iz’u Rwanda ko hari ibyo bitero kugira ngo zikumire ko abo barwanyi bambuka bagahungira mu kindi gice.

Ukuriye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye izo ngabo mu gace ka Pundanhar nyuma y’aho zari zimaze kukirukanamo umwanzi.

Yashimye izo ngabo, azisaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora inshingano zabo neza.

Perezida Kagame yatangaje ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

Yagaragaje ko ikibazo kimaze gukemuka nibura ku kigero cya 85%. Ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique [...] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”

Muri iki gihe, ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa