skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda ziri gutoza abarinda umutekano wa Perezida wa Guinée-Bissau

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize,Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Burengerazuba bwa Afurika asura ibihugu birimo Bénin, Guinée-Bissau na Guinée Conakry,aho u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ibi bihugu.
Ayo masezerano y’ubufatanye arimo ingingo nyinshi by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.
Ubwo yageraga muri Guinée-Bissau, Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe aho Ingabo za Guinée-Bissau zamuhaye ikaze ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na (...)

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize,Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Burengerazuba bwa Afurika asura ibihugu birimo Bénin, Guinée-Bissau na Guinée Conakry,aho u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ibi bihugu.

Ayo masezerano y’ubufatanye arimo ingingo nyinshi by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.

Ubwo yageraga muri Guinée-Bissau, Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe aho Ingabo za Guinée-Bissau zamuhaye ikaze ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko nyuma yo kugirana amasezerano mu by’uburezi n’ubuzima, Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau,bemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zikomeza gutoza abarinda umukuru w’igihugu wa Guinée Bissau.

Iki kinyamakuru cyanditse ko kugeza ubu hari abasirikare 50 bo mu mutwe urinda Perezida n’ibyegera bye batojwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yanambitse Perezida Kagame umudali uhabwa Umukuru w’Igihugu w’inshuti y’akadasohoka y’iki gihugu uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’.

Ingingo y’umutekano, yihariye uruzinduko rwa Perezida Kagame kuko no muri Bénin hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano. Ni mu gihe Bénin imaze igihe ihanganye n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Perezida Patrice Talon na Paul Kagame bemeje ko ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri Bénin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa