skol
fortebet

Ingabo Z’Uburundi zigaramye ibirego bizishinja gufasha Abarwanya M23

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho yo kuri X yatangajwe n’ikinyamakuru Le Mandat arerekana Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi witwa Colonel Floribert Biyereke ahakana ibivugwa ko ingabo z’igihugu cye zikorana na FARDC, Mai Mai, Wazalendo n’abandi barwanya M23.

Sponsored Ad

Col Biyereke avuga ko ikibabaje ari uko ibi birego biherutse no gucishwa kuri televiziyo na radio by’u Rwanda.

Ati: “ Birababaje kuba birengagiza imbaraga n’ubunyamwuga ingabo z’u Burundi zikoresha mu kubungabunga amahoro mu bice zoherejwemo muri DRC, bakazishinja kuba inyuma y’imitwe igirira nabi abaturage.”

Avuga ko hari abantu ba ‘gashozantambara’ bagiye kuri televiziyo y’u Rwanda bashinja ingabo z’Uburundi mu binyoma ko zagiye mu Majyaruguru gukorana n’imitwe irwanya M23 ihakorera binyuze mu kuyitoza no kuyiha intwaro.

Colonel Floribert Biyereke avuga ko ayo magambo ari ibitutsi bikomeye ku ngabo z’igihugu cye aho ziri muri DRC kuko zihakorera akazi gakomeye kandi kinyamwuga.

Avuga ko igisirikare cy’Uburundi cyamagana ayo magambo avugwa n’abantu bamwe na bamwe kandi ku mpamvu zitaramenyekana.

Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi avuga ko zitegeze na rimwe zikorana n’umutwe w’inyeshyamba uwo ari wo wose kandi zidateganya kubikora.

N’ubwo abivuga atya, Umuvugizi mu bya Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka aherutse kuvuga ko mu masaha ya mu gitondo yo ku Cyumweru taliki 05, Ugushyingo, 2023 abarwanyi b’Umutwe avugira bafatiye ku rugamba abasirikare b’Uburundi barwanaga ku ruhande rw’ingabo za DRC.

Kanyuka yagize ati: “Kandi twafashe abasirikare b’Abarundi bari mu mugambi wo kumaraho ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

Ikindi avuga ni uko hari ibikoresho bya gisirikare avuga ko ari byinshi bafashe ubwo ingabo za DRC zabisigaga zikiruka.

M23 ivuga ko Abarundi ifatira ku rugamba isanga bambaye impuzankano y’ingabo za DRC kuko badashobora kujya mu ntambara bambaye imyenda ibaranga nk’abagize umutwe wa EAC woherejwe muri DRC kuhagarura amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa