skol
fortebet

Ingabo za RDC zirashinjwa kurasa ku nzu z’Abaturage ziri mu bice bigenzurwa na M23

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za RDC zizwi nka FARDC ziravugwaho ko zagabye igitero cy’indege ya drone CH-4 muri Masisi,n’ukuvuga mu turere dutuwe n’imiryango y’Abatutsi bimuwe mbere ndetse bigeze no gusenyerwa amazu yabo n’izi ngabo muri Nturo.

Sponsored Ad

Iki gitero cyatumye amazu yabo asenyuka ndetse banabura amatungo yabo.

Amakuru ya BBC yemeza ko ibitero by’indege za gisirikare za DR Congo byaramutse kuri uyu wa gatanu mu bice bitandukanye bigenzurwa na M23 muri teritwari ya Masisi.

Iyi foto yatangajwe na AFC ’niyo ya mbere’ ibonetse isa n’itanga ishusho y’ubukana bw’ibi bitero bimaze iminsi bivugwa.

Umutwe Alliance Fleuve Congo uheruka gushingwa na Corneille Nangaa, ubinyujije ku rubuga rwa X wemeje ibi bitero bya FARDC.

Uti "Guverinoma ya Kinshasa yagabye ikindi gitero cy’indege itagira abapilote ’CH 4 DRONES’ yibasira ibigambiriye imitungo y’abasivili. Reka dukomeze kwibutsa abantu bose, harimo n’umuryango mpuzamahanga, ibyo kurenga ku masezerano y’ihagarikwa ry’intambara n’ubwicanyi bwakozwe na guverinoma ya Kinshasa.

Twumvise neza ubutumwa bwoherejwe n’ubu butegetsi bubi bw’abajenosideri bwa Tshilombo. Tuzabasubiza mu buryo bwa kinyamwuga cyane."

Bivugwa ko aho iyi ndege yarashe ari mu bice umutwe wa M23 ugenzura ndetse amafoto menshi ari gukwirakwizwa kuri X, aragaragaza byinshi byangiritse.

Kinshasa ntacyo iravuga ku byo AFC n’umutwe wayo wa gisirikare M23 bayishinja.

Gusa igisirikare cya leta (FARDC) kivuga ko kiri mu ntambara n’umutwe wa M23 wateye iki gihugu, kandi ko ubu kigiye gufatanya n’ingabo zo mu bihugu bya SADC zamaze kuhagera ngo barwanye M23.

Kuwa gatatu, M23 yemeje ko abakomanda bayo babiri bishwe mu bitero by’ingabo za leta, ivuga ko bishwe batari ku rugamba ndetse ibyita “ubwicanyi bugambiriwe”.

Yaba FARDC na SADC ndetse na M23 bemeje ko bagiye kurwana inkundura ndetse buri ruhande rwizeza guha urundi kuruha isomo.

Amakuru amwe avuga ko kugeza ubu, FARDC irimo gukoresha cyane cyane ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi na za drone mu kurasa ahantu hari ibirindiro bya M23 mu duce igenzura muri Masisi na Rutshuru.

Umwaka ushize nibwo FARDC yakiriye drone zo mu bwoko bwa CH-4 nk’uko byavuzwe n’urubuga Africa Intelligence rwandika ku makuru y’igisirikare n’ubutasi.

Drone za CH-4 zaguzwe kandi n’ibindi bihugu bya Africa birimo Algeria, Misiri, Nigeria, Maroc na Ethiopia mu kuzifashisha mu bwirinzi cyangwa kurasa ku hantu bifuza.

Ibitekerezo

  • Ikibazo nibakomeza kwihisha mubaturage,abaturage barabigenderamo kuko ntabwo warobanura inyeshyamba nabaturage,kdi ntiwareka kurasa umwanzi nuko yihishye munzu yumuturage,ahubwo koko nibabaharanira kurinda batirage nibirinde kuba ahantu harabasivire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa